• Mon. Jul 8th, 2024

Mu mirwano ikomeje kubera M’uburasirazuba bwa RDC hafashwemo udukarite ndangamuntu tw’Abantu bo mugihugu ca Zambia.

ByBruce

Oct 11, 2023
Share with others

Mu mirwano ikomeje kubereye mu Bwiza homuri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, ingabo za FARDC n’abambari babo FDLR, Wazalendo bateye ibisasu mu Mihana ituwemo n’Abatutsi.

N’ibisasu byavuzwe ko byangirije ndetse bikaba byanishe abantu batarabasha kumenyekana umubare nimugihe imirwano ikiri aho hafi nk’uko Minembwe Capital News yabwiwe ayamakuru.

Iyi mirwano byavuzwe ko yatangiye igihe cisaha zasambili z’igitondo kumasaha yo M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.

Aya makuru y’iyo mirwano yakomeje avuga ko hafashwemo udukarite ndangamuntu tw’Abantu bo mugihugu ca Zambia bikekwa ko abasirikare b’ico gihugu boba baramaze kugera kubutaka bwa RDC gufasha FARDC na FDLR kurwanya M23 nimugihe hari hagize iminsi bahwihwisa ko ingabo zo muri Afrika y’Epfo kozoba nazo ziri kubutaka bwa RDC aho byavuzwe ko baje kurwanya uyu mutwe wa M23 gusa aya makuru ntagihamya usibye utwo turangamuntu twa Zambia twafatiwemo.

Ikindi n’uko hafashwe Imbunda ninshi n’amasasu bifatwa n’umutwe wa M23 . Kugeza ubu ibi bice biracarimo by’umvikanamo imbunda ziremereye n’izito mubice biri munkengero ya Bwiza.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.