• Mon. Jul 8th, 2024

Mu Burundi haravugwa Bombori Bombori.

Share with others

Mu Burundi hongeye kuvugwa Bombori Bombori.

Biravugwa ko umukuru w’igihugu c’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ko aheruka gushira umukono kw’itegeko rikura umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi Prime Niyongabo, maze Minisitiri w’intebe bwana Gen Ndakugarika yanga gusinya kuriryo tegeko, akaba araha havuye inkuru zacicibikanye kumbuga nkoranyambaga, muriki Cyumweru gishize zavuga ko habaye guhirika ubutegetsi mugihugu c’u Burundi.

Isoko yacu iduha amakuru y’u Burundi yemeza ko abasirikare b’u Burundi badashaka Gen Prime Niyongabo, nimugihe uyu Mukuru w’ingabo z’u Burundi ashinjwa ubusuma ndetse ko hari n’amafaranga abasirikare bagenerwa n’igihugu cabo ariko bikarangira batayabonye.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari n’Abasirikare bataramenyekana umubare bahoraga bakora mu biro by’abashinzwe imishahara bafunzwe bazira General Niyongabo.

Icibazwa n’ingene perezida Evariste Ndayishimiye ashaka kwikuraho Gen Prime Niyongabo, uwo yabereye “Parrain” muri marriage. Ikindi nuko Evariste Ndayishimiye yaba atumvikana n’umukuru w’umugambwe Reveriyano Ndikuriyo akaba kandi agiye gushwana na Minisitiri w’intebe Gen Ndakugarika, waje atsimbuye Lt Gen Alain Guillaume Bunyoni, kurubu afunzwe azira kuba yarashaka guhirika ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye.

Mu Cyumweru gishize Perezida Evariste Ndayishimiye yerekeje mugihugu ca Cuba nibwo mu Burundi havuzwe ko ingabo zaba zishaka guhirika ubutegetsi, ibi bikaba byaravuye kuri Gen Niyongabo ubwo yaramaze gutanga itegeko ku basirikare abategeka kuja gutsimbura abarindaga Radio na Television by’igihugu (RTNB). Amakuru Minembwe Capital News dukesha Radio RPA, avugako aba basirikare barinda iyo Radio na RTNB batsimburwa ukwezi gushize kandi ko batsimburwa kubw’itegeko rya Perezida wenyine, aribwo aba boherejwe na Lt Gen Prime Niyongabo bakimara kuhagera abahasanzwe banze kuhava arinabwo habaye kutumvikana hagati yabahasanzwe nabari baje kugombora. Ariko kandi aba basikare barinda Radio na Television by’igihugu (RTNB), bari baheruka guhabwa ibi Bunda bya mizinga n’imbwa zishinzwe kurinda umutekano z’izwiho gukora iperereza muburyo bwanone, ibi bikaba bitari bisanzwe.

Perezida Evariste Ndayishimiye, ahora avuga ko mu Burundi hari abigize ibihangange boba arabo bashaka kumuhirika bivuye ku kutumvira itegeko rye?

Uyumunsi kuwa Gatanu tariki 22/09/2023, m’u Burundi, byavuzwe ko Reveriyano Ndikuriyo, umukuru w’u Mugambwe CNDD FDD ko yerekeje muri Komine Muruta, mu Ntara ya Kayanza ariko ko abaturage baho batigeze basinzira kubera i Mbonera kure nimugihe izi Mbonera kure zategetse abanyagihugu kutagira akandi kazi bakora usibye kwitaba Reveriyano Ndikuriyo. Aba banyagihu bakaba Kandi baraye badasinziriye.

Amakuru dukesha Radio RPA, avugako izi Mbonera kure zageze muri Komine Muruta igihe cisaha zirindwi z’ijoro rishira kuri uyu wa Gatanu, kuva izo saha batangiye kubyutsa abantu kuja kwakira Reveriyano Ndikuriyo.

Ibi bikaba binyuranyije na Demokarasi, n’kuko radio RPA yakomeje ibitangaza.

By Bruce Bahanda.

Tariki 22/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.