• Mon. Jul 1st, 2024

Mu Majyaruguru y’i gihugu cy’u Burundi, haravugwa igitero gikomeye cyasize gihitanye abasirikare benshi b’u Burundi.

Share with others

Haravugwa intambara ikomeye mu Ntara ya Bubanza, mu Majyaruguru y’i gihugu cy’u Burundi.

Ni ahagana isaha ya saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, rishira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26/02/2024, n’ibwo urusaku rw’imbunda ziremereye zumvikaniye mu bice bya Buringa, muri Komine Gihanga, mu Ntara ya Bubanza, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Iki gitero ki kaba cyaragabwe ahari ibirindiro by’igisirikare cy’u Burundi, bi herereye neza ku muhanda ufite nimero ya 5, aho i Buringa.

Ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi byinshi bya tangaje ay’amakuru, aho nku rubuga rwa King Umurundi, rwa vuze ko abanyagihugu baturiye ibice bya Buringa no mu nkengero zaho ko batangiye kumva urusaku rw’imbunda igihe cisaha zitatu ni minota ma kumyabiri numwe z’ijoro rya keye.

Uru rubuga ruvuga ko abagabye icyo gitero ko kugeza ubu bataramenyekana ariko ko bikekwa kwari Red Tabara, ko kandi baje bitwaje imbunda ziremereye, ndetse ko bari benshi.

Bamwe mu baturage baturiye ibyo bice ba bwiye iki kinyamakuru cya King Umurundi, ati: “Twumvise urusaku rw’imbunda zikomeye cyane, ariko abagabye icyo gitero ntituzi iyo baje bava n’abaribo, gusa bikekwa kwari Red Tabara, n’ubwo tutaramenya abaribo.”

Muri bimwe byangirijwe niyo mirwano, King Umurundi, dukesha iy’i nk’uru, ivuga ko hamaze ku menyekana abagera kuri 6 abandi benshi barimo n’abasirikare b’u Burundi bakaba bakomerekeye muri icyo gitero.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko habonetse n’imodoka zibiri, zigisirikare cy’u Burundi zatwitswe ziratokombera, zitwitswe n’abo bagabye igitero.

Iy’i nk’uru ivuga kandi ko ibiro by’i Shyaka riri k’ubutegetsi rya CNDD FDD, byari i Buringa ahabereye intambara ko nabyo ba bihaye inkongi y’umuriro birangira bihindutse umuyonga.

Ati: “Abaturage ba tubwiye ko ibiro by’i Shyaka rya CNDD FDD, byari biherereye i Buringa ko byahiye bitokombera.”

Mu mpera z’u mwaka ushize nibwo kandi mu Burundi hagabwe igitero cyo bivugwa ko cyagabwe n’umutwe w’inyeshamba wa Red Tabara. Icyo gitero cya gabwe mu bice bya Gatumba bihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.