• Mon. Jul 8th, 2024

Minisitiri wumutekano muri Kivu yamajy’Epfo, bwana Me Albert Rabani Msambya, yasuye ibice byo muri teritware ya Fizi.

Share with others

Minisitiri Me Albert Labani Msambya kugicamunsi cyokuruyu wambere, yageze i Baraka, aho yari muruzinduko rwakazi.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 04/07/2023, saa 5:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Mumujyi wa Baraka homuri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu Yamajy’Epfo, minisitiri wumutekano wa Province ya Kivu yamajy’Epfo bwana Me Albert Msambya, yari muruzinduko rwakazi mugace ka Baraka.

Mumakuru dukesha abari i Baraka nuko uyu munyacyubahiro yakiriwe neza n’umuyobozi w’umujyi wa Baraka, Madamu Emerite Tabisha Mongelwa.

Nyuma yoguhabwa icyubahiro, bwana Ministre Albert, yabwiye abaturiye Baraka ko aje kubegereza ubuyobozi maze aza nogushimira Perezida wa Repubulika, Umukuru w’igihugu, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo kubera ibikorwa ngobyiza akomeje gukorera abaturage ba RDC bikomeje kubageza kumajyambere.

Minisitiri Me Albert yongeye gushimira Guverineri w’intara ya Kivu yamajy’Epfo, bwana Théo Ngwabidje Kasi kubera ikizere yagiriwe n’abenegihugu ba Fizi; yashimiye kandi abanywanyi bumugambwe uri kubutegetsi UDPS ndetse ashimira nabaturage bose baje kumwakira.

Yagize ati : “Naje i Baraka mu butumwa bwakazi nkora ikindi nuko naje gukorana na komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi muraka gace, kandi ndashaka nogusuzuma uko umutekano wifashe mu nkambi y’impunzi ya Lusenda na Mulongwe. Ariko kandi muruzinduko turakora kugirango dutange raporo mubategetsi bohejuru.”

Mugihe yarimo atanga ijambo kumbaga yabantu nyamwinshi bari bitabiriye, uyu muyobozi wo mwishaka riri kubutegetsi yasabye abaturage ba Baraka ndetse nomuri Fizi yose gushyigikira icyerekezo cy’umukuru w’igihugu na guverineri w’intara ndetse nokuzamuha amajwi mumatora ateganijwe kuba mumpera z’umwaka wa 2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.