• Fri. Jul 5th, 2024

Minisitiri Wubanye Na Mahanga Wa RDC Yahakanye Amakuru Avugako Hagati Ye Na Perezida Félix Tshisekedi Ndetse Na J.Pierre Bemba Harubushamirane.

Share with others

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Christophe Lutundula, yahakanye amakuru avuga ko ingabo zomumuryango wa SADEC zitazoherezwa mu burasirazuba bwa RDC.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 13.06.2023, saa 7:15Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yahakanye amakuru avuga ko abasirikari b’umuryango wibihugu bihuriye mwiterambere ry’Afrika y’Epfo (SADEC) bazoherezwa mu burasirazuba bw’ikigihugu, nkuko byatangajwe muminsi ishize ko boba batakije.

Nimugihe muri RDC hagize igihe hahwihwisa amakuru avuga ko izingabo za SADC ko zitakichoherejwe kubutaka bw’aCongo.

Uyu muryango munama iheruka kubera Mugihugu ca na Mibiya, kuya 08.05.2023. Iy’inama yarimo na Perezida Félix Tshisekedi, mubyari kwisonga kwari ukurwanya nokwambura imitwe yitwaje intwaro yimbere Mugihugu ndetse niyamahanga ikorera kubutaka bwa Congo Kinshasa, harimo numutwe wa M23.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere, rya minisiteri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, ni itangazo ryatunguye benshi mubyarimo harimo ko: “Amakuru y’ibinyoma” atangazwa avuga ko harubushamirane bukabije hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na Christophe Lutundula ndetse na Jean Pierre Bemba bijyanye no kohereza ingabo za SADC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ayomakuru nibinyoma byambaye ubusa.

Rigira riti: “Ayo makuru y’ibinyoma yerekanaga ko uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri RDC, Madamu BINTOU KEITA, koyaba yarakoze ubukangurambaga bwo kwamagana koherezwa ry’izo ngabo za SADC, muburasirazuba bwa RDC.”

Byongeye kandi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahakanye ibyo birego ibyo yise ko ari “Ibinyoma,” bidashingiye ku bimenyetso bifatika kandi byizewe.

Ati: “Mu byukuri, nta nama y’abaminisitiri yo ku wa gatanu, 09.06.2023, yabaye ijyanye no kohereza ingabo z’a SADC muri RDC ku bibazo bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare mu rwego rwo kugarura amahoro. Umutekano mubice by’iburasirazuba bwa RDC.”

Kimweho Minisitiri Christophe Lutundula, aheruka gutangaza ko Kuba Uburasirazuba bwa RDC, burimo ingabo ninshi ngobisa nabatetsi benshi babisha umusosi.

Ariko twakwibutsa ko bamwe mu Banyekongo barwanya kohereza igisirikare ca SADC kubutaka bwa Congo Kinshasa . Gusa hakaba nikindi gice gishigikiye kohereza ingabo za SADC muri RDC, nimugihe bashingiye ko izo ngabo zari zarafashije FARDC kwirukana inyeshyamba za M23 mumwaka wa 2013.

Nyuma yuko habaye imirwano ikaze ariko Kandi hagiye haba nimishyikirano myinshi, cyane imishyikirano mpuzamahanga y’amahoro, ingabo za Congo n’ingabo z’a SADC zatsinze umutwe wa M23 muricogihe. Ariko twakwibutsa ko kuva Mukwezi Kwa 5/ 2021, izo nyeshyamba zongeye gufata intwaro muburasirazuba bw’ikigihugu maze baza kwigarurira ibice byinshi harimo ibice biherereye muri teritware ya Rutshuru, Masisi ndetse na Nyiragongo.
Ibiganiro bya Luanda na Nairobi, bashingiye kubiganiro byamahoro izonyeshamba zongeye kurekura ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.