• Mon. Jul 8th, 2024

Minisitiri w’intebe mu Burundi, yasohoye mu Nama umuyobozi amuziza kutazana ibikenewe mubaturage.

Share with others

Minisitiri w’intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, yasohoye mu Nama Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora ifumbire (FOMI), Ntigacika Adrien, nyuma y’aho amuburiye igisubizo ku gihe ishwagara izatangira kugezwa mu bahinzi.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 5/09/2023, Ndirakobuca yahagurukije uyu muyobozi, aramubaza igihe ishwagara izatangirwa, maze na we amusubiza

Ati: “Dufite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.”

Ndirakobuca yahise amusubiza ko ibibazo bya tekiniki adakwiye kubizana muri iyi nama, ati: “Ntunzanire ibibazo bya tekiniki hano. Njyewe ndagusaba ifumbire. Ibyo bibazo byawe utavuze kare ntubinzanire hano ndi gushaka ifumbire. Twaje gukina Akamarira? Icyo dupfana ni uko abenegihugu bagira ishwagara, nta kindi. Uyu munsi turi gushaka ibibura, ntunsobanurire ibidasobanutse. Ishwagara izaba yageze mu benegihugu ryari?”

Ntigacika yabwiye Ndirakobuca, ko kubera ko amubujije kuvuga ibya tekinitiki, nta kindi yabona cyo kuvuga.

Ati: “Mu by’ukuri ntashatse kwishyira akagozi mu ijosi, numva nta by’amatariki navuga kuko ibyuma ntibisezerana. Mvuze amatariki, ntibibe kuko mwabivuze, mwamaze kumbwira ko hari ibyakurikira, rero aho kugwa mu ruzi ndwita ikiziba, numva nakwifata Nyakubahwa.”

Ndirakobuca yasubije uyu muyobozi ko yavuga cyangwa ntavuge, n’ubundi akagozi yakajyamo, maze ahite amusohora mu nama, ati: “Haguruka ugende, ejo mumpe amatariki ntarengwa kuko ntacyo uri kudufasha hano. Cyo haguruka ugende!” na we aramushimira ati: “Murakoze cyane Nyakubahwa Minisitiri w’intebe.”

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi avuga ko bitumvikana kuba igihe cy’ihinga kigeze ariko FOMI ikaba itarageza amafumbire mu bahinzi, yongeraho ati: “Biragoye kugira ngo Abarundi tuzakire.

By Bruce Bahanda.

Tariki 06/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.