• Wed. Jul 3rd, 2024

Menya Intamabara Ukraine Yashoweho Irazira Ubutunzi Yibitseho.

Share with others

Intambara ya Barusiya yo kwigarur Crimea, yatangiye guhera mumwaka wa 2014, muricogihe Uburusiya bwafashe imitungo myinshi igera kumagana yabantu bo muri Ukraine.

Nkuko bigaragara munkuru ya BBC yo kw’itariki 03.06.2023, ukurikije imibare yibyo Abarusiya banyaze ico gihe biri mugaciro gashobora kuba hagati ya tiriyari 12.5 kugeza kuri tiriyari 15.

Bigaragara neza ko izintambara ziri muri Ukraine zatumye iki gihugu gitakaza peteroli, gaze, amakara, umunyu, icyuma, zahabu, uranium, granite, manganese na lithium kubera ibitero bagabwaho na leta ya Vradimir Putin.

Hari ngaruka mbi zikomeye iki gihugu zabonye harimo guhomba ubutunzi bwavuzwe haruguru.

Iyinkuru ikomeza ivuga ko Ukraine izashobora kongera kubona umusaruro mwiza nyuma yuko bazaba bongeye kubohoza uturere bamaze kunyagwa n’ingabo za Vradimir Putin.

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine ziheruka guhabwa impamyabumenyi idasanzwe ziyihabwa n’Ikigo cya siyansi y’ubumenyi bwa geologiya y’ishuri rikuru ry’ubumenyi rya Ukraine ku mubare w’igihombo Igihugu cyabo cyagezeho muriyi ntambara.

Mu ntangiriro zumwaka wa 2023, nibwo intambara yongeye kubura igihe Abarusiya bigaruriraga agace ka Soledar, gafite ubutare buri kukigero kirihejuru aha akaba ari hafi ya Bakhmut ikungahaye ku munyu, hari ibihuha bivuga ko umuyobozi wa PMC “Wagner” Yevgeny Prigozhin yari akeneye ako gace kugira ngo abone amabuye y’agaciro.

Reuters yanditse kuriyo nkuru maze ivuga ko kugira ngo Wagner (Abacanshuro), bafate ako gace kwari u kugira ngo basahure umunyu(Ubutunzi) wa Ukraine.

Ibitangazamakuru bya Leta y’Uburusiya byanditse bivuga ko amabuye y’agaciro aherereye mu turere twigaruriwe n’Uburusiya, nimugihe ibyo binyamakuru byaganira n’inzobere muri utwo turere.

Abahanga bavuga ko muri Ukraine hari ubwoko bugera ku 120 bw’amabuye y’agaciro afite akamaro mu nganda zikomeye mubihugu bivuga rikijana. Byongeye kandi, hari amabuye y’agaciro 21 adasanzwe ari ku rutonde rw’amabuye y’agaciro 30 kw’Isi, ibi nibyasobanuwe n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

Amwe mabuye yagaciro atuma inganda zikomera harimo: “lithium, cobalt, scandium, grafite, tantalum, niobium nibindi.” Ibi byose tubisanga muri Ukraine.

Minisitiri w’Uburusiya, wungirije ushinzwe kurengera ibidukikije n’imutungo kamere Svitlana Grinchuk mu nama ya komisiyo y’umuryango w’abibumbye y’ubukungu, iheruka yagize ati: “Hafi ya gatanu ku ijana by’ibigega by’isi by’ibikoresho by’ibanze biri muri Ukraine, bifite 0.4 ku ijana gusa ku isi.”

Kuba Ukraine yarashoweho intambara bivuzeko ari ukwangiriza umutungo kamere w’isi, Uburusiya bwangirije amamiliyaridi y’amadolari.

Ikigo cy’ubumenyi bwa geologiya cyagagaragaje ko muri iki gihe Ukraine igenzura ibigega 700 gusa mugihe u bubiko bw’igihugu cyabo bwarenga ga 2160. Ni ukuvuga hafi kimwe cya gatatu. Byamaze kwigarurirwa n’Uburusiya.

Uwitwa Shehunova aganira numunyamakuru wa Reuters, yagize ati: “Igihombo kinini Ukraine yambuwe cy’amabuye y’agaciro harimo amakara atwikwa: hydrocarbone.”

Hafi ya kimwe cya kane cy’ibikomoka kuri peteroli na gaze muri Ukraine biherereye mu turere twigaruriwe n’ingabo z’Uburusiya, ariko ikibazo cy’amakara kikaba kibi kurushaho: Ukraine yacukuye amabuye arenga 80% y’amakara.

Byongeye kandi, nk’uko Minisitiri w’ingufu muri Ukraine abitangaza, Herman Galushchenko, ngo kimwe cya kane kubijanye namakara yari afitwe na leta ya Ukraine kuri ubu byafashwe n’ingabo za Barusiya.

2.Umuyobozi w’ikigo cya siyansi y’ubumenyi bwa geologiya avuga ko bemeza ko Ukraine ariyo ifite ubutare bwinshi cyane ku isi.

Mwabiteguriwe n’a Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.