• Mon. Jul 8th, 2024

Major Willy Ngoma, yagaragaye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa.

Share with others

Major Willy Ngoma, byavugwaga ko afunzwe yatunze agatoki ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC).

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 28/07/2023, saa 1:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Umuvugizi mubyagisirikare w’umutwe w’inyeshamba wa M23, Major Willy Ngoma, yongeye kuvugira mu ruhame nyuma y’iminsi b’ihwihwiswa ko yaba yaratawe muri yombi.

Uyu muvugizi wa M23 yari amaze iminsi acecetse, aho byatumye hari abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagendera ku kubura kwe bakwirakwiza amakuru y’uko afunzwe cyangwa akaba yaranapfiriye ku rugamba.

Major Willy Ngoma kuri uyu wa 28/07/2023 yagize ati: “Bitandukanye n’ibyavugiwe byose kuri interineti, meza neza kandi ndi umukozi w’umwizerwa wa M23.”

Yanavuze k’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akunze kw’ita iyabahenzanguni uburyo iyi leta ikomeje kwanga imishyikirano ibahuza nabo.

Yagize ati: “Twebwe dukeneye amahoro, dukeneye ibiganiro mu buryo butaziguye, twabibwiye Leta ya RDC. Iyi ni leta ikunda akaduruvayo kubera impamvu yateguwe. Niduterwa tuzirwanaho, ariko dukeneye ibiganiro. Nikomeza kubyanga, gahunda ya Rumangabo ntizaba itureba.”

Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) bafatiye M23 umwanzuro wo kujya gucumbikirwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo. Major willy Ngoma yavuze ko bitazigera bibaho mu gihe Leta ya RDC yaba itaremera ibiganiro.

Ati: “Nyuma y’ibiganiro ni bwo tuzareba. Ibyo birasobanutse.”

Major Willy Ngoma yavuze ko M23 yubahirije ihagarikwa ry’imirwano gusa ngo ingabo za Leta ntabwo zabyubahirije.

Yagize ati : “Ingabo za Fardc ntabwo mwagakwiye gukina n’umuriro kandi muwuruzi.”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Major Willy Ngoma, yagaragaye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Comments are closed.