• Fri. Jul 5th, 2024

Major Ngabo, warufunzwe azirako ari Umututsi yapfiriye muri Gereza kubera kubura ubufasha ngo yivuze.

Share with others

Major Ngabo yapfuye aguye muri Gereza nimugihe yabuze ubuvuzi.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 10/08/2023, saa 11:08Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Amakuru mabi nuko Major Ngabo, byamaze kumenyekanako yapfuye aguye muri Gereza ya Ndolo i kinshasa ho muri Republica ya Democrasi ya congo.

Major Ngabo yafunzwe ahagana mu mwaka wa 2022, afatiwe i Goma homu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, afungwa azira ko ari Umututsi. Minembwe Capital News, yabwiwe ko urupfu rwishe Ngabo, rwavuye kundwara ya rwariye mwi bohero abamufunze, nimugihe bari bamwimye kuja kwivuza kubura ubuvuzi bimuviramo gupfa.

Amakuru yatanzwe nu muryango wa Nyakwigendera nuko batabarije umuvandimwe wabo batakira Guverinoma ya Kinshasa kumwitaho ariko birangira gutaka kwabo kutunvikanye kuberako Ngabo ari Umututsi.

Major Ngabo akaba yarafunzwe igihe kingana nu mwaka akaba yarataragezwa imbere y’ubutungane ngwamenye icyo bamufungiye! Ngabo apfuye atamenye icyamufunze ndetse numuryango we ntabwo wamenye icyo umuvandimwe wabo yazize.

Abatutsi benshi barafunzwe abenshi muribo bafunzwe batazi ibyaha bafungiwe. Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko hari na bandi ba Oficier ba batutsi benshi bafungiwe muri DEMIAP NA NDOLO, i kinshasa. Hari nandi ma Gereza menshi mu Ntara za RDC afungiwemo Abatutsi benshi muribo bafunzwe bazira ubwoko na masura yabo ngobarasa na banyarwanda, muraba abenshi ntibagezwa imbere y’ubutungane ngo babazwe ibyo bafungiwe.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.