• Mon. Jul 8th, 2024

Major Gen Bruno Mpenzo, i Goma yakebuye abachefs ba Quartier abasaba kuba hafi ingabo z’amahanga zaje gufasha FARDC ndetse abasaba kandi kwirinda ibihuha.

Share with others

Komanda Region ya 34 y’igisirikare ca republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Major Gen Bruno Mpezo Mbele, kuri uyu wa Gatatu, tariki 11/10/2023, yakoresheje i Nama y’umutekano aho hanitabye Abayobozi benshi bakora munzego zitandukanye ndetse n’Abayobozi ba ma Quartier ni Nama byavuzwe ko yabereye mu Mujyi wa Goma. Major Gen Bruno akaba yaraburiye abayobozi bama Quartier kwitandukanya n’amakuru y’ibihuha kandi ababwira ko mu Ntambara hakunzwe kuvugwa ibihuha byinshi.

Uyu musirikare w’ubashwe muribi bice Major Gen Mpezo yaboneyeho n’umwanya abwira abo bayobozi bama Quartier ko bagomba kumenya uburyo bakorana n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ko kandi bagomba kubyitwaramo neza ngo kuko aha muri Goma hari abasirikare batandukanye, ariko y’irinda kuvuga aho aba basirikare batandukanye baje bava.

Ibi yabibabwiye murwego rwokubakebura nk’uko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News, nimugihe mu Mujyi wa Goma habarizwa ingabo za Mahanga ninshi zaje gufasha FARDC kurwanya M23 ndetse aha muri Goma hakaba na none kandi hari imitwe y’itwaje imbunda ishigikiwe na Leta ya Kinshasa ariko bamwe murabo barwanyi bakaba batazi neza ibi bice. Izi Ngabo za FARDC zikaba zifuza ko Abachefs ba ma Quartier ko bakwiye kuza bakorana n’ingabo zigamije guhasha Inyeshamba za M23.

I Goma hari abasirikare ba Barundi (FDNB) bo mu mutwe w’imbonerakure ndetse na Wagner Group benshi baje gufasha FARDC kurwanya M23,

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.