• Mon. Jul 8th, 2024

Major Blaise Lwango, muri Polisi i Baraka, yishe umupolisi we amurashe, nyuma azakwinjira ishamba.

Share with others

I Baraka homuri teritware ya Fizi, haravugwa umupolisi Cimbruay Kahunda, uheruka kwicwa arashwe na komanda we.

Yateguwe na Bruce Bahanda, kw’itariki 21/06/2023, saa 7:15Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Iyicwa ry’umupolisi Cimbruay Kahunda, wishwe arashwe n’umuyobozi we i Baraka, homuri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, ryatewe nokumwa inzoga ninshi(Ubusinzi), nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye aka gace ka Baraka.

I Baraka, numujyi munini wa teritware ya Fizi, akaba aragace gatuwe nabantu bo mubwoko bwa Babembe nab’Apfulero bake.

Komiseri mukuru wa Polisi muri teritware ya Fizi, Colonel Jean Jacques Malumba yakusanyije aba Polisi be bose kuruyu wa kabiri, tariki ya 20/06/2023, abakangurira kutamwa inzoga, “Inzoga ninshi zigira ingaruka mbi.”

Komiseri mukuru wa Polisi muri Fizi, yahamagaye aba Polisi be nyuma yuko hari hashize amasaha 24 Komanda Blaise, amaze kwica umu Polisi we amurashe Cimbruay Kahunda Felix, iki gikorwa cya bunyamanswa cyabereye mugace ka Mwemezi homumujyi wa Baraka.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, Major Lwango Blaise, umuyobozi wungirije wa polisi muri Baraka akaba n’umuyobozi w’ikipe Escadron Lacustre ya Fizi, niwe wishe umupolisi we amurashe mwi ijoro ryo kw’itariki 19.06.2023, ahagana mu masaa yasamoya.

Umuyobozi mukuru wa polisi muri teritware ya Fizi, Colonel Jean Jacques Malumba, yemeje aya makuru avuga ko byose byatangiriye ku businzi maze ngohaza kuvuka impaka hagati y’umupolisi n’umuyobozi we Kugeza Komanda yishe umupolisi we amurashe.

Yongeraho ko ayo makuru yamugezeho bitinze.

Yagize ati: “Impamvu nyamukuru bombi bari basinze. Umupolisi yatonganaga n’umugore wa komanda, Komanda abuza umupolisi we gukomeza gukora iryokosa, ariko biba iby’ubusa. Byarangiye bategetse ko uwo mupolisi afungwa aza gushirwa muri gereza ariko yaje kumena gereza yinjirana komanda mucyumba aho aryamye, Komanda nawe wariwasinze ntiyatinze yahise amurasa arapfa.”

Komiseri mukuru wa Polisi muri Fizi, yahamagariye aba Polisi be bose kwirinda kunywa cyane inzoga kuko bigira ingaruka mbi nyinshi.

Ati: “Umupolisi mwiza nuwita kukazi ke agomba kwirinda kunywa cyane i bisindisha, kuko aribyo byabaye intandaro y’ibi byose.”

Major Blaise Lwango, wakoze icyaha akicya umupolisi we amurashe yarangije gukora icyo cyaha yerekeza ahatazwi. Gusa Iperereza ririmo gukorwa kugira ngo aboneke kandi atabwe muri yombi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.