• Mon. Jul 8th, 2024

Maï-Ndombe, Komisiyo Ya Matora Muri RDC (CENI), Yahafatiye Ingamba Zikomeye.

Share with others

Nikuruyu wa mbere tariki 12.06.2023, ibikorwa by’ibarura no gukora enrôlement mugace ka Kwamouth, ho muri Mai-Ndombe, byatangajwe ko bizatangira tariki ya 26/06.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 13.06.2023, saa 2:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora yatangaje kuruyu wambere 12/06, ko muri Maï-Ndombe hose ibikorwa byo kubarura bizatangira tariki 26.06.2023. Ibi bikaba byararangiye ahandi muzindi ntara nko muri Kivu yamajy’Epfo nahandi. Maï Ndombe ikaba yarasizwe inyuma kumpamvu zumutekano muke uharangwa.

Mu itangazo CENI, yashize hanze rigenewe abanyamkuru, yashimangiye ko umubare w’abatora baherereye murako gace batarenze 109.442.

Hakaba haringamba zidasanzwe CENI yamaze gushiraho zizafasha kugira ngo ibarura rikorwe hatabaye kwiba:

-Umubare wibigo ibyo bikorwa bizakorerwaho bigomba kw’iyongeraho Kuva kuri 52 ugera kuri 130.

-Umubare wibikoresho bizakoreshwa kuri buri kigo, ugomba kuba ari 1 kugeza 4.

-Igihe ibyo bikorwa bizamara ni iminsi itarenze 15 , Bizatangira tariki 26.06, birangire ku ya 10.07.

Ati: “Abenegihugu, bujuje ibisabwa gukora ibarura bomurako gace ka Kwamouth(Maï-Ndombe), barahamagarirwa kwitabira ibarura kubigo byaburi ahariho hose bizashigwa. Kwitabira bivana naburumwe aho atuye, abantu bireba bagomba kuzana impapuro zisabwa n’amategeko cyangwa kutazifite akazana abatangabuhamya batatu kugira ngo yandikwe nk’uko CENI yabitangaje.”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.