• Mon. Jul 8th, 2024

M23 ikomeje kwagura imbibi n’imugihe baraye bafashe ibindi bice muri teritware ya Rutsuro.

Share with others

Umutwe w’itwaje imbunda wa M23 ukomeje gufata ibindi bice muri teritware ya Rutsuro nyuma yogufata Groupement ya Bukombo.

Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 13/07/2023, saa 8:00pm, Kumasaha ya Bukavu n’a Minembwe.

Muruyu mugoroba wokuwakabiri inyeshamba zomumutwe wa M23, baraye bigaruriye ibindi bice bikomeye bihereye mubice byomuri Groupement ya Bukombo, homuri teritware ya Rutsuro muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muburasirazuba bwa Republika ya Congo.

Ibi bice byongeye gufatwa mugihe Imirwano ikomeje kubica bigacika hagati y’inyeshamba zo mumutwe wa M23 nabarwanyi bo mwihuriro rya Wazalendo, CMC, Nyatura ndetse n’a FDLR basanzwe bafasha Leta ya Kinshasa guhasha umutwe wa M23.

Ibice byafashwe kuruyu wa kabiri akaba ari Localité ya Mashango hereye muri Groupement ya Bukombo. Iyi Localité ikaba yavugwaho kuba yarahoze ari birindiro bikomeye bya FDLR irwanira ingabo za Republika ya Democarasi ya Congo.

Ni Localité kandi ihesha ingabo za M23 gufata ibice bya Nyanzare n’a Katsiru nkuko amakuru atangwa nabaturage bazi neza ibyo bice uko biteye.

Mugihe M23 ikomeza kwagura imbibi zabo i Goma kumurwa mukuru wintara ya Kivu y’Amajyaruguru, inama yaraye isojwe yiga kumahoro arambye yu Burasirazuba bwa Republika ya Democarasi ya Congo.

N’inama yahuriyemo ingabo za EACRF zishinzwe kugarura amahoro muraka karere , Monusco ndetse na Uhuru Kenyatta umuhuza kumakimbirane hagati ya Guverinema ya Kinshasa n’imitwe yitwara imbunda muburasirazuba bw’iki gihugu.

Muriyo nama hakaba harasabwe ko Leta ya Kinshasa yakwicarana numutwe wa M23 bagakora Ibiganiro. Ibi n’ibyasabwe n’a Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya. Murubwo buryo hakazabona kuba gahunda yogusubiza mubuzima bwa gisivile abarwanyi bo mumutwe wa M23.

Iyi mirwano yatumye abaturage bakomeza kwiyongera bahunga bava mubice biberamo Imirwano.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.