• Mon. Jul 8th, 2024

Kuruyu wa Kane habaye intamabara mubice biri muri teritware ya Nyiragongo naho M23 ngo ibyokuja i Rumangabo ntibikozwa.

Share with others

Kuruyu wakane habaye intamabara yahuje Ingabo za Fardc n’umutwe wa M23.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 27/07/2023, saa 7:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Habaye imirwano muri Groupement ya Buvira uyumunsi ahagana kugicamunsi ni mirwano yabereye mugace ka Rutagara homuri Groupement ya Buvira muri teritwari ya Nyiragongo, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyo mirwano yahuzaga umutwe wa M23 n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo aho bivugwako abasirikare ba leta ya Kinshasa baribafatanije n’ihuriro ririmo Wazalendo, FDLR, na Nyatura ndetse na Mai Mai. Byanavuzweko iyo mirwano itamaze umwanya munini.

Soseyete Sivile yomuri Groupement ya Buvira, yemeje ko iyo mirwano yabaye aho bavuze ko barwanye igihe M23 yashaka ga kugana mubice biherereye mumisozi ya Nyiragongo.

Ati: “Amasasu yatangiye kunvikana igihe abo mumutwe wa M23 bashakaga kwerekeza mu misozi iri kukirunga ca Nyiragongo.”

Kumunsi w’ejo hashize tariki 26/07/2023, ibi bice bikunze kuberamo Intambara by’iriwemo ituze gusa muminsi ishize hagiye haba imirwano ndetse nokuruyu wa Gatatu.

Imyaka ibiri irihafi kurumana Uburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo burimo imirwano. Ni mirwano ikunze guhuza abarwayi ba M23 n’ingabo za Fardc ndetse nindi mitwe ifasha leta ya Kinshasa.

Inama igira iya 21 iheruka guhuriza abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura mu Burundi tariki 31/05/2023 yanzuye ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bagomba guhurizwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo; mbere yo kujyanwa i Kindu kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ni gahunda yari yabanje gutekerezwa na Guverinoma ya Congo, ibifashijwemo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango y’ibihugu by’akarere RDC iherereyemo.

Mu gihe byari byitezwe ko M23 igomba guhurizwa i Rumangabo mbere yo kujyanwa i Kindu ho mu ntara ya Maniema, kuri ubu imirimo yo gutunganya kiriya kigo cya gisirikare yagombaga kubanziriza iriya gahunda ntabwo iratangira.

Hejuru y’ibyo M23 nka rumwe mu mpande zirebwa n’iyo gahunda isa n’iyigometse, ihitamo gutsimbarara ku cyemezo cyayo cy’uko nta biganiro n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ingengabihe y’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC), yateganyaga itariki ya 30/03/2023, nka nyirantarengwa yo kuba M23 yamaze kuva mu duce twose tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye, gusa amakuru avuga ko hari tumwe mu duce tukigenzurwa n’uriya mutwe.

Mu duce uyu mutwe ugenzura harimo aka Rumangabo nyuma yo kukigarurira mukwezi kwa 11/ 2022.

Naho mukwezi Kwa Kabiri uyu mwaka M23 yashyikirije aka gace Ingabo za EAC ziyobowe na Maj Gen Alphaxard Kiugu, gusa bivugwa ko ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zikigafiteho ijambo rikomeye bijyanye no kuba nta musirikare n’umwe wa FARDC umaze igihe akagaragaramo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.