• Mon. Jul 8th, 2024

Kinshasa Yemeye Kwakira Inama Yabanyapolitike Bose kw’Isi Barwanya Leta Ya Kigali.

ByBruce

Jun 12, 2023 #Abarwanya, #Inama, #Kigali, #Rdc
Share with others

Perezida wa RDC Félix Tshisekedi aravugwa ho guhuriza hamwe abarwanya leta ya Kigali mugihugu cye.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 12.06.2023, saa 4:17pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Abatavuga rumwe nubutegetsi bwa Kigali bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, barateganya guhurira mu nama izabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Muruku kwezi gushize ni bwo byatangajwe ko aba barwanya leta ya Kigali bari batangaje ko bateganya guhurira muri kimwe mu bihugu bigize umugabane wa Afrika bikavugwa ko bazahura mu kwezi gutaha kwa karindwi(7).

Icyo gihe ntihigeze hatangazwa icyo gihugu icyo ari cyo, ariko amakuru yamaze kumenyekana nuko iyonama izabahuza izabera kubutaka bw’aCongo Kinshasa .

Ni nyuma y’iyabereye i Washington DC mu kwezi gushize yahuje abarwanya leta ya Kigali bari biganjemo abasanzwe baba mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Aba barimo Gasana Eugène yahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni umaze igihe yarahunze ubutegetsi bwa Kigali, Charles Kambanda, Jean Paul Turayishimye wahoze ari Umuvugizi w’umutwe wa RNC n’abandi batandukanye.

Itangazo aba biyita ko bahuriye mu rugaga ruharanira ineza y’Abanyarwanda basohoye nyuma yo guhura ku wa 20.05.2023, rivuga ko icyari cyabahuje ari “guhuza amajwi hanyuma bagasaba Perezida Paul Kagame gufungura urubuga rwa Politiki ku banyarwanda bose kugira ngo bagire uruhare mu rugendo rwa Politiki y’igihugu cyabo.”

Kuri iyi nshuro aba barwanya ubutegetsi bwa Kigali bagiye guhurira muri Congo, mu gihe hashize umwaka iki gihugu kirebana ay’ingwe na leta ya Kigali.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wadutse nyuma y’igihe inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zirimo zihangana n’ingabo za Congo Kinshas(Fardc).

Kinshasa ishinja Kigali guha ubufasha uyu mutwe, ibyo u Rwanda ruhakana ahubwo rukayishinja gukorana n’umutwe wa FDLR umaze imyaka hafi 30 ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi na we ubwe yigeze gutangaza ko ashyigikiye umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nk’umwanzi ruharwa w’igihugu cye.

Umukuru w’igihugu cya RDC bwana Félix Tshisekedi mu mwaka ushize yabwiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ko “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afrika abo bayobozi babasubiza inyuma.”

Hari amakuru avuga ko Tshisekedi we ubwe yemeye guha abarwanya leta ya Kigali indege yo kubazana muri RDC ndetse n’aho gukorera inama batekanye.

Mu gihe RDC yaba yakiriye iriya nama, byitezwe ko umubano wayo n’u Rwanda ushobora gukomeza kuba mubi.

Mu bo byitezwe ko bagomba kuyitabira harimo Eugène Gasana mu kwezi gushize wakiriwe i Kinshasa na Perezida Tshisekedi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyo aba bombi baganiriye; gusa bitekerezwa ko uriya wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda yari muri gahunda yo gutegura iriya nama.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.