• Mon. Jul 8th, 2024

Kasinde No Muri Djugu, Bari Mucyunamo Cyabantu Baraye Bishwe n’Inyeshamba Za ADF N’a CODECO.

Share with others

Muburasirazuba bwa RDC, Umujyi uhana imbibi nagace ka Kasindi binjiye mu cyunamo, cabantu 8 baraye bishwe n’inyeshyamba za ADF.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 12.06.2023, saa 2:20pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Igitero cy’inyeshyamba zo mumutwe witwaje intwaro ukomoka mugihugu ca Uganda wa ADF, umutwe uzwiko ari uwiterabwoba cyavuzwe mwirijoro ryo ku cyumweru buca ari kuruyu wa mbere, tariki ya 12, zuku kwezi kwagatandatu(6), uyu mwaka. Nigitero cyagabwe mu mujyi wa Kasindi homuri Beni Muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Dukurikije amakuru yatanzwe n’ikinyamakuru cya News Cd, cyavuze ko izi nyeshyamba zishe zikoresheje imuhoro nimbunda ndetse namahiri.

Abamaze kumenyekana ko bishwe babarigwa mubantu umunani(8), abapfuye bose bari basanzwe batuye kasindi muri Quartier bita Congo Ya Sika, aha hakaba ha hana imbibi na parike ya Virunga.

Biravugwa kandi ko abantu benshi bagwiriyemo abakobwa nabagore bafashwe nizi nyeshamba za ADF bajanwa mwishamba ariko bamwe bakaba batorotse arinabo batanze izinkuru ubwo baganiraga n’ikinyamakuru cya News Cd.

Amakuru akomeza avuga ko abayobozi bomurako gace ka Kasinde bagikomeje gushakisha ko hoba ubutabazi abajanwe amatekwa bakagaruka ndetse nabapfuye bagashingurwa mucubahiro.

Ibi bibaye mugihe kandi
Abarwanyi ba CODECO bateye, mwirijoro ryo ku cyumweru mugace ka i Lala, ahasanzwe hatuwe na Bahema homuri Djugu Muntara ya Ituri.

Nigitero cyahitanye abantu barenga 40 harimo abana nabagore ndetse nabagabo. Iki gitero bateye bakoresheje amahiri imbunda nimipanga hakaba hagaragaye abantu barindwi(7), bishwe barashwe.

Bikavugwa kandi ko harimo nabantu benshi bakomeretse, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa ba Hema.

Umuyobozi mukuru Richard Dheda Kondo agaragaza ko abantu benshi babuze kandi kobakirimo bashakisha kumikikira nomubyobo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.