• Mon. Jul 8th, 2024

Isi Ngwibabajwe Nokubura Umuririmbyikazi Tina Turner. Mubabaye Harimo Na Président Joe Biden.

ByBruce

May 25, 2023 #Biden, #Tina Turner, #Urupfu
Share with others

Umuhanzikazi Anna Mae Bullock wamamaye nka Tina Turner yapfuye azize uburwayi yaramaranye igihe. Apfuye ageze kumyaka 83 y’amavuko.

Uyu muhanzikazi akomoka mu Busuwisi, yamenyekanye cyane muri leta z’Unze Ubumwe Za Amerika nk’umwamikazi wa “Rock&Roll.”

Asize abana bane(4), yaguye mu rugo iwe ahitwa Küsnacht mu Busuwisi, nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye bikomeye.

Mu butumwa buri ku rukuta rwe rwa Instagram bwagaragaje ko “Babajwe no kubamenyesha inkuru y’urupfu rwa Tina Turner.’’

Urupfu rwe rwatumye abamukurikiraga binjira mubihe byumubabaroro ukomeye kubera ubuhangange yari afite mu muziki.

Hari nabakomeye bamufanaga harimo Barack Obama wabaye President wa 44 wa Amerika, kuva mumwaka wa 2009 kugeza 2017 ni umwe mu bakunzi buyu muhanzi ndetse akaba ari mubabajwe nokunva inkuru yurupfu rw’uyu muhanzikazi wubatse amateka akomeye mu muziki.

Mu butumwa burebure Obama, yashyize kuri Twitter yagaragaje ko uyu muhanzikazi nk’umwe mu babayeho babanyembaraga kandi bakoze impinduka zikomeye mu ruganda rw’umuziki kuri y’isi yose.

Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Uyu munsi twifatanije n’abafana ku isi yose mu guha icyubahiro Umwamikazi wa Rock na Roll, ni inyenyeri itazigera izimira.Uyu munsi dusezeye inshuti ikomeye idusigiye twese umurage ukomeye cyane; mumuzika we.”

Obama yakomeje amugaragaza nk’umuhanzi waririmbye “Ukuri kwe yaba mu byishimo cyangwa mumubabaro”.

Ntabwo ari we gusa kuko na Joe Biden ubu uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu babajwe n’urupfu rw’uyu mubyeyi aho yanditse agaragaza ko “yakoze impinduka mu muziki wa Amerika iteka ryose, kandi yaravutse ari umwana w’umuhinzi.’’

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Gloria Gaynor we yamugaragaje nk’umuhanzi waharuriye benshi mu bagore inzira mu muziki wabo, bakitinyuka.

.Dore ubuzima bwe?

Uyu yari umuririmbyi kandi yari n’umwanditsi w’indirimbo, umwanditsi w’ibitabo, umubyinnyi, umukinyi wa filime n’ibindi byinshi.

Tina Turner yatangiye umuziki afashwa n’umugabo we, Ike Turner banaririmbanye mu itsinda rya Ike Turner.

Yubakanye numugabo we ahagana mumwaka wa 1962 kugeza mu 1978.

Nyuma yakundanye na Erwin Bach bashakanye guhera mu 2013. Uyu mugabo we wa kabiri yanamuhaye impyiko imwe mu myaka mike ubwo uyu mugore yari arembejwe n’indwara yazo.

Tina kuva yandukana na Ike Turner bakoranye cyane ndetse bakanaririmbana yatangiye urugendo rwe rwa muzika ku giti cye, rwatumye afatwa nk’umunyabigwi mu njyana ya pop mu myaka ya za 1980 nyuma ya album ye yise ‘Private Dancer’.

Tina Turner wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘What’s Love Got to Do With It?

Yavukiye ahitwa Mae Bullock tariki 26.11.1939, akurira i Nutbush, muri Tennesse muri Amerika. Yatangiye kugaragaza impano ye akiri muto ubwo yari muri korali.

Turner yatangaje ko ahagaritse urugendo rwe rwa muzika mu 2000, umwaka umwe nyuma yo gushyira hanze album ye ya nyuma yise ‘Twenty Four Seven.

Ahagana mumwaka wa 2021, nibwo uyu muhanzikazi yashyizwe ku rutonde rw’ibihangange ruzwi nka Rock & Roll Hall of Fame.

Tina Turner mu 2013, yanze ubwenegihugu bwa Amerika ahitamo ubw’u Busuwisi ari naho yari atuye.

Uyu muhanzikazi wubatse izina mu myaka yo mu 1960 na 1990, yapfuye amaze igihe kinini ahanganye n’ibibazo by’ubuzima birimo indwara nka Kanseri, impyiko n’izindi.

Tina Turner, umugore wabayeho mu byishimo bicagase mu rukundo

Tina Turner ni umwe mu bahanzikazi babayeho mu buzima busa n’ubudashimishije mu Rukundo. Uyu mubyeyi yatangiye gukundana akiri mu mashuri yisumbuye ubwo yakundanaga na Harry Taylor.

Mumwaka wa 1960 yabyaye umwana wa kabiri wa Tina Turner.

Uwitwa Ike Turner witabye Imana mumwaka wa 2007 avugwa nk’umuntu watumye Tina Turner abaho mu buzima bw’ubwigunge kubera kumuhohotera mu buryo bukomeye kugeza aho mumwaka wa 1968 uyu mubyeyi yashatse kwiyahura, ariko Imana igakinga akaboko.

Nyuma byaje gutahurwa ko Ike Turner afite uburwayi bwo mu mutwe buzwi nka Bipolar disorder. Mu gitabo cy’ibyo yaciyemo yanditse mu 2018 yise My Love Story, Tina nTurner yibuka ihungabana yaciyemo aho agereranya imibonano mpuzabitsina n’uyu wari umugabo we utakiriho no “gufatwa ku ngufu”.

Umuziki we uzahora wibukwa!

Tina Turner asize ibigwi byinshi mu muziki ndetse ni umwe mu bahanzikazi bazahora bibukwa.

Ubudahangarwa by’uyu muhanzikazi bunagaragazwa n’uburyo abayobozi bakomeye barimo na Président Joe Biden ndetse n’ibindi bymamare, bahaye icyubahiro ibikorwa yakoze.

Indirimbo zakunzwe cyane za Tina Turner:

Hari nka ‘‘Private Dancer’’ yagiye hanze mu 1984, ‘‘We Don’t Need Another Hero” yagiye hanze mu 1985, “The Best” yo mu 1989, “Steamy Windows” yo mu 1989, “GoldenEye” yo mu 1995 n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi yatwaye ibihembo 12 bya Grammy Awards.

Mu 2013 Tina Turner yabaye umuntu ukuze kurusha abandi bahanzi wagaragaye ku gifuniko cya Vogue Magazine. Icyo gihe yari afite imyaka 73.

Yitabye Imana aheruka kugaragara mu ruhame mu 2021. Mu 2022 Erwin Bach wabaye umugabo yamuguriye inzu ya miliyoni $76, mu Busuwisi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.