• Mon. Jul 1st, 2024

Ishirahamwe rya OMS ngo rihangayikishijwe n’intambara z’urudaca zigikomeje kubera Muburasirazuba bwa RDC.

Share with others

Ishirahamwe OMS riravugako rihangayikishijwe n’intambara z’urudaca zikomeje kubera Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo aho abantu bavuye mubyabo imihana yabo igatwikwa gusubiranamwo kwa moko ingaruka zabyo zikaba zikomeje gutera abantu bahunga igihugu nimugihe abandi ba barigwa mu ma milioni bo bamaze kuhasiga ubuzima.

Abaturage gusiga ibyabo ngo bituma abantu batabona ico barya ico banywa kurara kumisozi ndetse ntibabone n’ubuvuzi akaba arico gitera abantu kuba bapfa kubwinshi.

Imyuzure ndetse nogusenyerwa harimo nokuba i Mihanda yarasenyutse muri RDC nabyo bikaba aribimwe bituma ama Shirahamwe ashinzwe ubutabazi atinda kugera kubo ashaka kuba yatabara.

Kuberibyo byose bikaba byongera ingaruka z’ibirwara birimo nka Korera,Ubwaki, Malaria, Covid 19, n’izindi n’kuko byatangajwe n’uhagarariye OMS muri Congo.

OMS iravugako kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 kugeza kw’itariki 20 z’ukwezi kwa Cenda yasanze hari 29.000 byabantu banduye indwara ya korera ndetse abagera 121 barapfa Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.

Irishirahamwe n’ubundi riravugako abagera kuri miliyoni 7 bakeneye ubutabazi kubijanye n’ubuzima.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bafite imbogamizi y’uko ahaberey’intambara abakozi babo bapfa bakanahutazwa ibitaro bigasahurwa n’ibiti bigatwikwa.

kuberibyo bibazo Oms itabasha gukorera mubice birimo ibyo bibazo aho ivugako kuva intambara zatangira yanaje guharura ibitaro bigera 19 byangirijwe ndetse n’abakozi 8 bishwe undi umwe( 1) arakomereka .

Mumezi 18 ashize abantu benshi barahunze abagera kuri 7,4 bakeneye ubutabazi akaba yameje ko abagera ku 2,7 bamaze guhabwa ubufasha n’ibitaro byegereye aho bahungiye bihabwa imiti na OMS.

Mukurangiza uyumugabo ubwo yavuganaga na Radio Okapi yavuzeko igihugu ca Congo batagomba kucibagirwa abaterankunga bakomeza bagatanga ubufasha kugirango bahe ubuvuzi abarwayi n’ibindi.

By Bruce Bahanda.

Tariki 25/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.