• Mon. Jul 8th, 2024

Ingabo za RDC n’igisirikare c’u Burundi, bakomeje kwegera Umupaka w’u Rwanda na RDC muri Kivu yamajy’Epfo.

Share with others

Igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), ndetse n’abafatanya bikorwa babo nka FDLR n’ingabo z’u Burundi (FDNB) bakomeje kwegera umuka uhuza RDC n’u Rwanda. Nimugihe kuri uyu wa Kabiri, tariki 16/10/2023, ingabo za RDC zari Nyabibwe, muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, zimuriwe kw’i Djwi, muriyi Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, ahari imisozi ipakanye n’u Rwanda.

Mu makuru Minembwe Capital News, yamaze kwakira n’uko iz’ingabo za RDC zimuriwe kw’i Djwi, ziva Nyabibwe zaje zivanze n’igisirikare c’u Burundi. Bikaba byari bimaze iminsi havuzwe ko abasirikare b’u Burundi ba barizwaga mu misozi miremire y’Imulenge, bakuwe muri Groupement ya Bijombo, bimurirwa muri Ngomo, Nyangezi na Kamanyola muri teritware ya Walungu, ibi bice byose bikaba bifite imisozi ihuza Congo na Republika ya Demokarasi ya Congo.

Aha kw’i Djwi, himuriwe ingabo za RDC n’izu Burundi hahoze ari muri teritware ya Kalehe nyuma haza guhabwa teritware ya Djwi.

I Djwi, igizwe na Cheferie zibiri: ” Rubenga na Ntambuka iri mu majy’Epfo. Ikaba ifite Groupement zitatu (3) Mugote, Nyakalengwa ndetse na Mpene.”

Ibi bice byose bigize teritware ya i Djwi byashizwemo ingabo z’u Burundi zivanze n’iza RDC (FARDC), nk’uko aya makuru twayahawe n’Abantu bizewe baturiye ibyo bice.

Ay’amakuru akomeza avuga ko ngo kuba abasirikare ba leta ya Kinshasa, bakomeza kwegera Umupaka w’u Rwanda ngo nimugihe ibi bihugu byombi bisa nibirebana ayingwe k’umvo z’intambara zikomeje kubica bigacika M’uburasirazuba bw’iki gihugu hagati ya M23 n’ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo.

Bibaye Kandi mugihe umuryango wa L’ONI, ngubona ko intambara yeruye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo (RDC) ishoboka, mu gihe abayobozi bo muri ibi bihugu batakwicarana ngo baganire, bacoce ibibazo biri hagati yabyo.

Ibi byagaragajwe n’intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa L’oni mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, imbere y’akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano, i New York kuri uyu wa 17/10/ 2023.

Xia yagize ati: “Muri Masisi na Rutshuru twabonye imirwano yubura. Ibyago by’imirwano yeruye hagati y’u Rwanda na RDC bikomeza gushinjanya gufasha imitwe yitwaje intwaro, M23 ku ruhande rumwe na FDLR ku rundi, birahari. Ukongera ingabo, nta biganiro byo ku rwego hejuru bitaziguye bibaho, ndetse n’imvugo z’urwango ziyongera ni ibimenyetso bihangayikishije tudakwiye kwirengagiza.”

Iyi ntumwa yasabye ko habaho ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC, kugira ngo byirinde intambara. Yagize ati: “Ntabwo nasoza ntagaragaje uburyo ari ngombwa ko dipolomasi ishyirwa imbere, ibiganiro bigakomeza, hashakwa igisubizo gikwiye ku mahoro, umutekano n’iterambere ry’akarere k’ibiyaga bigari.”

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.