• Fri. Jul 5th, 2024

Ingabo za FARDC muri Kasinde, zatangaje ko zirimaso mukwitegura ko umutwe wa ADF, wakwinjira kubutaka bw’aCongo Kinshasa.

Share with others

Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), zatangaje ko zirimaso mukwitegura ko umutwe wa ADF, uheruka kwica abanyeshuri muri Uganda ko bashobora kwambuka muri RDC.

Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 18.06.2023, saa 2:8pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri hafi numupaka wa Uganda mubice bya Kasindi, batangaje ko bari maso nimugihe bivugwa ko Abarwanyi ba ADF baheruka kwica abanyeshuri muri District ya Kasese homuri Uganda, ko bashobora kwambuka kubutaka bw’aCongo.

Ibi byatangajwe none kucyumweru, tariki ya 18.06.2023, bikaba byatangajwe n’umuvugizi wagisirikare muri Sokola I, mumajyaruguru ya Kivu, bwana Kapiteni Antony Mwalushay.

Yagize ati: “Nyuma y’igitero cishe abanyeshuri babarigwa muri 25, ba Uganda, nubwicanyi bwakozwe numutwe w’itera bwoba wa ADF, urwanya leta ya Uganda. Twe nk’urwego rukora ibikorwa bya Gisirikare mumajyaruguru ya Kivu twamaze gufata ingamba z’umutekano kugira ngo twivune umwanzi uwariwe wese wakwinjira muri Kasindi uhana imbibi, nigihugu ca Uganda.”

“Uyu mutekano twatangiye kuwukaza mwirijoro ryokuwa gatandatu kugeza kuriki cyumweru, ADF ishinjwa kwica abantu muri Uganda, rero aba barwanyi bakaba bashaka kwambuka umupaka bajya muri Congo. Abasirikare bacu bamaze kugera kumipaka kugira ngo bazibire umwanzi.”

Gusa haramakuru avuga ko mwirijoro hoba habaye guhangana gukaze hagati y’Ingabo za Fardc nizo nyeshamba za ADF mubice bihana imbibi nigihugu ca Uganda.

FARDC ubwayo yiyemerera ko ibikorwa byo kurinda abaturiye Kasinde no gukurikirana izo nyeshyamba byatangiye gushigwa Mungiro.

Uyu muvugizi w’ingabo za FARDC yongeyeho ati: “Twebwe rero dusanzwe turi i Kasindi turakomeza kurinda umwanzi ye kwinjira kubutaka bw’aCongo hubwo arajya mwishamba rya Parike ya Virunga.”

Uyumuvugizi wa Fardc yakomeje avuga ko hari urwego rwagisivile rukorana hafi n’ingabo ze kugira ngo ibyo bikorwa bikomeze kugenda neza.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.