• Mon. Jul 8th, 2024

Inama Yahuje Igitaraganya Ingabo Za Fardc Muri Kamanyola Yaba Igamije Iki?

Share with others

Kamanyora ho muri Teritware ya Walungu harinama yahuje abashinzwe umutekano.

Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 02.06.2023, saa 4:25pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Mumakuru amaze kumenyekana nuko Kamanyora ho muri Teritware ya Walungu, muntara ya Kivu yamajy’Epfo mugihugu ca RDC, byavuzwe ko hateraniye inama ihuza abashinzwe umutekano muriki gihugu. Iyonama ikaba igamije kurebera hamwe uburyo hobaho gushotora kugihugu cya baturanyi nkuko ibi bigize igihe bikomozwaho nabategetsi ba RDC.

Muriyo nama nkuko ayamakuru tuyakesha bamwe mubaturiye aho bemeje ko iyonama yabayemo numusirikare mukuru ufite ipeti rya General akaba yavuye muri Secteur ya gisirikare ikorera muri Teritware ya Uvira.

Nimugihe kandi byavuzwe ko,
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, byamaze kumenyekana ko yamaze kugura indege z’intambara zikomeye bikaba byavuzwe ko iz’indege z’intambara zigiye koherezwa i Goma kugira ngo zifashishwe mukurasa abagize umutwe wa M23 nabo bita Abashotoranyi nkuko bigaragara mumatangazo iyi leta ikomeje gutanga muriki gihe.

Mu nama iheruka kubera i Goma, yahuje abasirikare ba FARDC, bakuru bavuze impamvu umutwe wa M23 wabatsinze mu minsi ishize ndetse bavuga ikintu kigiye gutuma bawutsinda mu gihe uzaba ushaka gufata Goma. Ibi bikaba byerekana ko harico leta ya Kinshasa yiringiye.

Ibi bibaye mugihe umutwe wa M23 waraye usohoye itangazo rikubiyemo ibyo bashinja leta ya Kinshasa ndetse muriryo tangazo harimo ko Kinshasa irimo gutegura intambara kurikira:

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23, bwatanze itangazo ryibutsa ko bakomeje kubahiriza ibisabwa byose kugira ngo amahoro arusheho kunoga ibi bakaba barabisabwe nibihugu byo Mukarere(EAC).

Muriryo tangazo banibukije abayobozi ba karere ndetse nimiryango mpuzamahanga ibi bikurikira:

  1. Itangazo riheruka gushigwa hanze na leta ya RDC rigamije kumvisa amahanga ko M23 ishaka gufata Goma, ariko ibi babivuzeho kuberako iyi leta ishaka kugaba ibitero kuri M23. Leta ya RDC ikaba ikomeje kwerekana umutwe wa M23 nkimpamvu yokutabasha gukemura ibibazo byumutekano muke mu gihugu ndetse noguhindura imyigaragambyo ikorwa nabatavuga rumwe na leta nkibibabuza kuzana iterambere. M23 ikaba ikomeje kugira ubushake mu gukemura ibibazo byumutekano muke muburasirazuba bwa RDC mumahoro. Nk’uko byagaragaye muguhagarika imirwano ndetse nokuva mubice M23 yari yarigaruriye, gusa leta ya RDC ntirashira mubikorwa kubijanye namasezerano. Ahubwo ikomeje gushaka ubufasha bwa gisirikare hirya no hino kw’isi, birengagije imbaraga za karere ndetse nibimaze kugerwaho, bigaragaza ko nta bushake bwa leta ya RDC mugukora ibisabwa nabayobozi ba Karere ndetse na bafatanya bikorwa mpuzamahanga. M23 ikaba ifite uruhuha rwuko intambara leta ya RDC ikeneye izagira ingaruka zikomeye mukarere.
  2. Nanone M23 ikaba ifite impungenge zokuba ikumirwa muburyo bwa politiki ndetse nomuburyo bwubwumvikane na leta ya RDC. Itegeko ryemerera leta ya DRC ryo gufata imitwe yitwaje intwaro yabaye mubiganiro bya mbere,ibyakabiri ndetse nibya gatatu irimo FDRL, NYATURA na YOUTH MILITIA mugisirikare cy’igihugu rya ciye munteko shinga mategeko ndetse niya ba senateri kuwa kane tariki 20/04/2023 nokuwakane wundi tariki 4/05/2023.
  3. M23 irashinja ingabo za leta ya RDC kutubahiraza guhagarika imirwano ndetse no gukomeza kubasatira nokwigarurira ibice M23 yahaye ingabo za EACRF bikoreshwa mukugaba ibitero kubaturage ndetse nokwangiriza imitengo yabaturage. Izi ngabo zikaba zigomba kuzira imibereho mibi noguhunga kwa abaturage binzira karengane.
  4. M23 ikaba ishinja ubuyobozi bwa leta ya RDC kugira ivangura rishingiye kubwoko aho bafunga abantu buzira impamvu, guhohotera ndetse ningenga bitekerezo ya Genocide, imvugo zurwango, ivangura ruhu. Ibi bikaba bikomeje gutuma haba Ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba zikorera leta ya RDC muburasirazuba bw’iki gihugu ndetse nomumurwa mukuru wa Kinshasa, ruswa mumitungo y’igihugu.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.