• Fri. Jul 5th, 2024

Imitwe Yitwaje Intwaro Ikorana Byahafi n’Ingabo Za RDC, Zirashinjwa Gusahura Abaturage Muri Masisi.

Share with others

Mugihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, imitwe yitwaje intwaro ikorana n’a leta ya RDC irarengwa gusahura abaturage.

Yanditswe na : Bruce Bahanda, K’witariki 23.05.2023, saa 8:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (Fardc), harimo Nyatura, APCLS, na Mai Mai, ikorera Muburasirazuba bw’iki gihugu, ubu ikaba yibumbiye mucyo leta yise Wazalendo irashinjwa kwica no gusahura imitungo yabaturage muri teritware ya Masisi na Rutshuru.

Abaturage batuye mu duce tugenzurwa n’iyi mitwe bavuga ko bakomeje gukorerwa urugomo rukurikirwa n’ubwicanyi muri lokalite na grupema zigize izi teritware zombi zifite umubare munini w’abarwanyi b’iyo mitwe yitwaje intwaro. Iyo ni imitwe ubu ishyigikiwe na leta ya Kinshasa.

Aho iyi mitwe iyobora abaturage ntibahwema gupfa buri munsi, benshi bazira ko baba bakorana n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Urugero nko muri teritware ya Rutshuru, buri wese ukekwaho kuba akorana na M23 agirirwa nabi bikamuviramo no gupfa.

Umuyobozi womuri lokalite ya Kako iri mu grupema ya Rubare homuri teritware ya Masisi, yavuze ko ubwoba bwamutashye.

Naho umuyobozi wa batutsi muri Teritware ya Masisi afite ubwoba ko hashobora kwaduka intambara hagati y’amoko bitewe nuko hari abahohoterwa kubera ubwoko bwabo bagashinjwa gukorana na M23.

Ku rundi ruhande iyi mitwe ya Wazalendo irahakana ibivugwa n’aba baturage.

Leta ya Kinshasa yatanze uburenganzira busesuye ku mitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu teritware za Rutshuru na Masisi kwita ku mutekano kimwe n’ingabo za FARDC.

Président Felix Tshisekedi yatangaje ko iyo mitwe yitwaje intwaro yose igomba gufatwa ku rwego rumwe n’ingabo z’igihugu FARDC.

Mu mujyi muto wa Sake uri mu teritware ya Masisi biragoye gutandukanya umusivili n’umusirikare kuko aho unyuze uhasanga umuntu afite imbunda, kandi yambaye imyenda ya gisivili.

Mu bibasirwa cyane harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bayobora uduce M23 yari iyoboye mbere yuko ituvamo ikadushyira mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba EAC.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.