• Fri. Jul 5th, 2024

Imirwano Ikaze Yongeye Kubura Kumurwa Mukuru Wa Sudan.

Share with others

Intambara ikaze yongeye kubica biracika muri Sudani:

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 03.06.2023, saa 12:55pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Abatuye mumurwa mukuru wa Sudani, Khartoum, batangaje ko imirwano ikaze ko yongeye kubura hagati y’ingabo zigihugu nabo mumutwe wa RSF, ibi tubikesha ikinyamakuru cya Reuters.

Leta z’Unze Ubumwe Za Amerika ziheruka gufatira ibihano bamwe muribagashoza ntambara murico gihugu ariko byemejwe ko nyuma yuko haragahenge ko guhagarika imirwano uyumunsi hongeye kunvikana ibibunda byamizinga murico gisagara cya Khartoum.

Abantu bo muri uyu mujyi bavuze ko ingabo zasubukuye ibitero bakoresheje indege Zintambara kandi ko harikumvikana imbunda nyinshi Ziremereye, ariko nkuko Reuters ikomeza ibivuga nta kimenyetso cyerekana ko RSF, uyumutwe woba ariwo watangiye gushotora ingabo za leta ya Khartoum.

Ingabo zico gihugu zatangaje ko zizakomeza kurinda umujyi mukuru wa Khartoum bakoresheje ingufu zose zishoboka nomumarembo awuganamo yose ashobora kuvamo umwanzi.

Abasesenguzi bavuga ko biteganijwe ko ingabo zizagaba ibitero bikomeye kugira ngo zikure abo barwanyi mu mihanda ivugwamo abarwanyi ba RSF.

Ibi bibaye mugihe Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu cye cyiyemeje guhagarika imirwano ikomeje kubera muri Sudani.

Bwana Ruto uko abisobanura akoresheje urubuga rwe rwa Twitter avuga ko azahuza amashyaka yose arwanira muriki gihugu cya Sudani kandi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo igisubizo kirambye kiboneke.

Akomeza avuga ko yagiranye ikiganiro na Yousif Izzat, intumwa idasanzwe ya Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, umuyobozi w’abarwanyi ba RSF mungoro ubwo yariyaje i Nairobi.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.