• Fri. Jul 5th, 2024

Igisirikare c’u Burusiya cyaburijemo igitero gikomeye cari kigiye kugabwa n’a Ukraine kumurwa mukuru w’igihugu c’u Burusiya.

Share with others

U Burusiya bwatangaje ko bwaburijemo igitero cya drones cyari cyagabwe na Ukraine mu kirere cy’umurwa mukuru, Moscow.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 29/07/2023, saa 7:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Meya wa Moscow, Sergey Sobyanin yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zahise zihanura izo drones mu masaha y’igitondo yo kuri uyu wa Gatanu.

Yavuze ko nta muturage wicwe cyangwa ngo akomerekere muri icyo gitero, ndetse ngo nta n’ibintu byahangirikiye.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko ibyo bitero byari bigamije kugabwa mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Moscow.

Ni ku nshuro ya kabiri muri iki cyumweru Umurwa mukuru w’u Burusiya ugabweho ibitero bya drones.

Ibi bitero byateguwe kugabwa kuri Moscow mugihe leta y’u Burusiya yari mubiganiro nabakuru b’ibihugu bya Afrika.

Nyuma y’ibyo bitero nibwo ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bwemeje ko bugiye guha Ukraine ibifaru byo mu bwoko bwa Abrams, ngo byifashishwe mu ntambara n’u Burusiya. Icyakora, bizabanza kunyura mu Budage kugira ngo bongere babikore butanga bushya.

Ikinyamakuru Politico cyanditse ko ibi bifaru bizoherezwa mu Budage mukwezi kwa 9/2023.

Umwe mu bantu baganiriye yagize ati “Gahunda ni ukohereza ibifaru bike bya Abrams mu Budage mukwezi kwa 9, aho bigomba gutunganywa bwa nyuma.”

“Ubwo icyo gikorwa kizaba kirangiye, icyiciro cya mbere cya za Abrams kizoherezwa muri Ukraine mu kwezi gukurikiraho.”

Muri Ukraine, bivugwa ko Amerika izoherezayo ibifaru byo mu bwoko bwa M1A1, aho kuba ibigezweho bya A2, ariko ngo bishobora kuzafata nibura umwaka kugira ngo bigere muri Ukraine.

Yakomeje ati “Icyiciro cya mbere kizaba kirimo nk’ibifaru bitandatu kugeza ku munani.”

Hari amakuru ariko ko ibyo bifaru bibanza gukurwamo ikoranabuhanga ry’umwihariko rya Amerika, mbere yo kubyohereza muguhugu ca Ukraine.

Igisirikare cya Ukraine kivuga ko gukoresha ibyo bifaru bishobora gutangira nyuma y’imyitozo y’ibyuweru icumi, aho imyitozo nibura izarangira mukwezi kwa 9.

Umuvugizi wa Minisiteri w’Ingabo wa Amerika, Col Martin O’Donnell, yagize ati “Turimo gukora ibishoboka kugira ngo tubigeze muri Ukraine mu gihe cya vuba gishoboka.”

Uyu muyobozi ariko yirinze gutangaza igihe nyacyo izakurizwa mu kubyohereza.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.