• Fri. Jul 5th, 2024

Igisirikare ca RDF cyanyomoje ibyo ingabo za RDC zatangaje ko abasirikare b’u Rwanda ngo b’injiye kubutaka bw’aCongo.

Share with others

Igisirikare c’u Rwanda (RDF), cyanyomoje ibyo ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo batangaje kumunsi w’ejo hashize ko RDF y’injiye kubutaka bw’aCongo.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 28/07/2023, saa 12:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda(RDF) bwavuguruje amakuru yatangajwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zizishinja kugaba igitero mu Ntara Kivu y’Amajyaruguru.

Tariki 27/07, nibwo ubuyobozi bwa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, batangaje ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa RDC, aho bavuze ko hari numusirikare w’u Rwanda warasiwe ahitwa Rutagara ho muri groupement ya Bavira homuri teritware ya Nyiragongo, aha akaba atari kure numujyi wa Goma.

Mu itangazo RDF yashyize hanze, yavuze ko “ibi birego nta shingiro bifite ndetse biri mu murongo w’ubuyobozi bwa RDC wo kuyobya uburari ku bibazo biri mu gihugu cya Republika ya Democrasi ya Congo.”

Leta ya Kinshasa ihora ishinja Kigali gufasha umutwe w’inyeshamba wa M23, ibirego Kigali itera utwatsi hubwo igashinja Kinshasa kuba ifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda. Ni Genoside yakorewe Abatutsi ahagana mumwaka wa 1994.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.