• Mon. Jul 8th, 2024

Igihugu ca Israel ngocaba kigiye guhagurukira ikibazo c’umutekano muke Muburasirazuba bwa RDC.

Share with others

Igihugu ca Israeri cyavuzeko gitewe ubwoba bwinshi n’umutekano ukomeje kuba mubi Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo. Kuba iki gihugu ca Israel cyo Muburasirazuba bw’isi cyigaragaje kubijanye n’umutekano wa Congo Kinshasa bisa nibiteye inkeke nimugihe Israeri iri mububihugu by’ibihangange kugisirikare ndetse no mwikorana buhanga gusa ibi bikaba bitari bikunze kubaho kuriki gihugu.

Ibwo uhagarariye Israel muri Republika ya Demokarasi ya Congo yagiranaga ikiganiro na Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo bwana Jean Pierre Bemba Gombo uyu ambasaderi yavuze ko umutekano muke uri Muburasirazuba bw’iki gihugu uteye impungenge ubutegetsi bw’igihugu ce ko kandi bagiye kuwuhagurukira mu Maguru mashya.

Ibi yabitangaje kuwa Gatatu tariki 13/09/2023. Ibi abivuze mugihe iki gihugu ca Israel gifitanye umubano mwiza na Republika ya Demokarasi ya Congo.

Ambasaderi wa Israel muri RDC yagize ati: “Twaganiriye byinshi na Minisiteri w’ingabo muri RDC ariko twibanze kumibanire y’ibihugu byombi kuko tugize iminsi dufitanye imibanire myiza ariko leta yanjye kurubu ihangayikishijwe n’umutekano muke uri Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.”

Uyu ambasaderi yongeyeho ko ibyo arimo kuvuga yabiganiriyeho na Minisitiri w’intebe wa Israel.
Nubundi bwana ambasaderi yakomeje avugako kuberako ibihugu byombi bisanzwe arinshuti zigihe kirekire ati niyompanvu bahangayikishijwe nibibazo birikubera Muburasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ayamakuru akaba yemejwe na Minisiteri w’ingabo muri RDC Jean Pierre Bemba Gombo, nimugihe yakoresheje urukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati: “Guverinoma ya Israel itewubwoba n’ibikomeje kubera mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Ituri. Iki gihugu dusanzwe turinshuti akaba arinabyo bibateye impungenge kubibera Iwacu.”

Abasesenguzi bo bavuga ko Kinshasa yarisanzwe y’ihuza n’ibihugu bidateyubwoba abanzi bayo mugushaka amahoro n’umutekano ariko Israeri yo ishoboye gukemura amakimbirane agize igihe muriki gihugu.

Twabibutsa ko iki gihugu ca Israel kiri mubihugu 20 bikomeye kubijanye n’igisirikare kw’Isi.

By Bruce Bahanda.

Tariki 14/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.