• Mon. Jul 8th, 2024

Ibiganiro biheruka kubera Murudefu homu Rurambo, ngobyaba birimo gutanga umusaruro mwiza nimugihe abaturage batangiye kubona impinduka.

Share with others

Ibiganiro biheruka kubera Murudefu homu Rurambo, ngobyaba birimo gutanga umusaruro mwiza.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 18.06.2023, saa 8:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Mumpera zukwezi kwa gatanu uyumwaka, mu Rurambo ho muri teritware ya Uvira, habaye ibiganiro byahuje amoko yose aturiye ako karere ndetse n’a bashinzwe umutekano babashe kubyitabira.

Nibiganiro byari byategujwe nabatware ba Rurambo, mubyingenzi bizemo harimo ko abantu bongera kubaka aka gace maze aba Pfulero nab’Abembe babuzwa kongera kwiba nokunyaga Inka z’Abanyalulenge.

Nyuma yibi biganiro habanjye gucamo iciswe ko ari ukutunvikana hagati y’Ingabo za Barundi ziri mubutumwa muri Kivu yamajy’Epfo, bw’ibihugu bibiri ( 2), Kinshasa n’a Bujumbura. Aba basirikare bakaba batandukanye nabingabo za EAC bari muri Kivu y’Amajyaruguru. Nimugihe aba basirikare ba Barundi bari bahaye Abaturage B’irwanaho amasaha 48 yo kuba bavuye ahitwa Bijojwe, ibi byaje kurangira ntantambara ibaye ahubwo bunvikana amahoro hagati yabo kuko abaturage b’Irwanaho bari mu Bijojwe kunyungu zabaturage.

Kuruyumunsi abaturage baturiye akarere ka Rurambo, bakaba batangiye gukandagira mumahoro ava mubiganiro biheruka kubera Murudefu. Ibi biganiro byahuje amako yose ahaturiye ndetse nabashinzwe umutekano, nimugihe batangiye Ingendo ziva mu Rurambo bagana Indondo ya Bijombo.

Izingendo barimo kuzikora bashoreye Inka, ibi bikaba bitari bisanzwe kuva intambara zaduka hagati yimitwe ya Mai Mai irwanya abo mubwoko bw’Abatutsi mu misozi miremire y’Imulenge homuri Kivu yamajy’Epfo.

Kuruyu wamungu, Inka ninshi zagiye zirahuruka ku Murambya ho muri groupement ya Bijombo,zabo mubwoko bwab’Anyamulenge, zivuye muturere twa Rurambo.

Ikindi nuko Abaturage ba Rurambo batangiye guhinga bisanzuye, bakaba bemeje kandi ko abaturage bagomba kubaka ico bise amasite(Cities). City yambere ikazubakwa ahitwa Bibangwa, iyakabiri ikazaja Bijojwe ndetse yo ikazikora no mu marungu.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Ibiganiro biheruka kubera Murudefu homu Rurambo, ngobyaba birimo gutanga umusaruro mwiza nimugihe abaturage batangiye kubona impinduka.”

Comments are closed.