• Mon. Jul 8th, 2024

Ibiganiro biheruka guhuza amoko aturiye Baraka na Bibogobogo bemezanije kugarura amahoro nokurwanya icazana intambara.

Share with others

Mubiganiro byamahoro biheruka kubera i Baraka homuri teritware ya Fizi bemezanije gushaka amahoro numutekano mwiza murako gace.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 27/07/2023, saa 10:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

I Baraka homuri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, haheruka kubera ibiganiro byamahoro. Ni biganiro byari by’itabiriwe namoko atanu(5) aribo Abanyamulenge, Ababembe, abapfulero,Abanyindu ndetse na Bazoba.

Nkuko bigaragara munyandiko y’ibyavuye muribyo biganiro nuko iy’inama yari yateguwe n’ishirahamwe rishinzwe agateka kazina muntu muri teritware ya Fizi rya Tunaweza.

Ababyitabiriye bari aba Baraka, Bibogobogo no munkengero z’ibi bice byombi. Iyi nama yateranye tariki 19/07, iza kurangira tariki 21/07/2023, n’imugihe aka karere kari kamaze igihe kingana n’imyaka icumi (10), hari imivuringano y’intambara aho umutwe w’itwaje imbunda wa Maï Maï Bishambuke wakunze gusenyera abo mubwoko bwa Banyamulenge mukubanyaga Inka zabo ndetse nokubica bakoresheje kubategera mumayira atandukanye ndetse nokubagabaho ibitero byaburigihe.

Muriyo nama idasanzwe yamaganye ibibi byose byagiye bigwira abanegihugu baturiye Kivu yamajy’Epfo ahanini muri Baraka na Bibogobogo. Mumyanzuro yafashwe nuko bunvikanye gushakira aka karere ka Fizi amahoro ndetse no kurwanya icyaza cyose gishaka gusubiza abaturiye utwo duce mubibazo by’Intambara.

Gusa ibiganiro byamahoro muri RDC byagiye bibera ahatandukanye ariko gutora umuti wamahoro bisa nibyabaye ingorabahizi. Tubibutsa ko i Baraka kandi umwaka ushize habereye ibiganiro bisa nibo aho ndetse byari by’itabiriwe nabavuye mu Minembwe n’Indondo ya Bijombo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.