• Mon. Jul 1st, 2024

I Kabambare, haravugwa ibihumbi byabantu bahunga kubera umutekano ukomeje kuba mubi cyane.

Share with others

Ka Bambare haravugwa umutekano muke watumye ibihumbi byabantu bahunga.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 11/08/2023, saa 8:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Tariki icyumi ( 10) zukukwezi kwa Munani umwaka wa 2023, abaturage bagize ibice bya Kalonda2 , Mutuka , Muzinga Malaba homuri Groupement ya Benyabemba, Secteur ya Babuyu muri territoire ya ka Bambare, mu Ntara ya Manyema, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, abaturage baho ibihumbi byabantu barimo guhunga ibi bice.

Minembwe Capital News, yabwiwe ko umutekano waka karere wamaze kuba mubi cyane bikaba byatumye abarenga ibihumbi birenga 6000 bata izabo maze bagahunga berekeza aho bita ru Bichako ho muri territoire ya Fizi , secteur ya Ngandja, muri Kivu yamajy’Epfo.

Iryohunga ryabo baturage rikaba ryaravuye ku mutwe witwaje intwaro bivugwako ari abayoboke bumutwe wiyise “Batwa” uyobowe na Géneral Mundusi, aba bashatse gutera iyo mihana kugirango bahabwe nabo kumusaruro wamafaranga uhabwa abayobozi.

Nimugihe hariho ishirahamwe ryaba Shinwa ricyukura amabuye y’Agaciro riha Amafanga Abayobozi murako karere kandi nabo bakavuga ko ari invukire zo muri ako gace, kuribyo konabo bagomba kubona umusaruro.

Gusa kumugoroba w’ejo hashize Minembwe Capital News, yabwiwe ko ingabo zigihugu(FARDC) zageze murako karere kugira bagarure umutekano. Ibi bikaba binemezwa n’ishirahanwe rya ARPJ( action pour la restauration de la paix et la justice).

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.