• Mon. Jul 8th, 2024

Havutse impaka hagati ya Guverinema ya Kinshasa, numutwe w’inyeshamba wa M23, kuza kungenzura Bunagana.

Share with others

Umutwe w’inyeshamba wa M23, wanze icyemezo cya Guverinema ya Kinshasa, cyokohereza abakozi bayo gukora kumupaka wa Bunagana.

Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 08/07/2023, saa 3:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Havutse impaka hagati ya Guverinema ya Kinshasa, numutwe w’inyeshamba wa M23, n’imugihe kuruyu wa Gatandatu, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mubya Gisirikare, Lt Gen Ndima Constant yari yatanze Itangazo amenyesha ko muminsi mike Ingabo za FARDC arizo zigiye kugenzura ibikorwa muri Bunagana.

N’itangazo ryarimo rimenyesha Inzego zose zishinzwe umutekano muri Congo Kinshasa, bazimenyesha ko Bunagana yagiye mumaboko y’Ingabo za Kinshasa.

Lt Gen Constant Ndima Kongba yabwiye abayobozi b’izo nzego ati: “Nejejwe no kubamenyesha ko ibikorwa byanyu bizongera gusubukura mu minsi iri imbere mu gihe ibisabwa byatangajwe n’Ingabo z’akarere bizaba byamaze kujya mu buryo.”

Uyu musirikare yasabye abakuriye ziriya nzego gutangira gutegura gahunda y’uko bajya ku mupaka wa Bunagana, gusa bakazaba baherekejwe n’Ingabo za EAC.

Nyuma yiritangazo ry’ingabo za FARDC, muri Kivu y’Amajyaruguru, umutwe wa M23 wahise usohora irindi tangazo banga icyo cemezo cy’Ingabo za Kinshasa. N’itangazo ririho umukono wumuvugizi w’uyu mutwe wa M23 bwana Lawrence Kanyuku.

Umwaka ururengaho amezi make aka gace kagenzurwa n’izi nyeshamba za M23. Ahagana mukwezi kwa Gatandatu umwaka wa 2022 ni bwo M23 yigaruriye Bunagana nyuma yo kuyirukanamo Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu minsi ishize izi nyeshyamba zashyikirije uyu mujyi Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF).

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.