• Wed. Jul 3rd, 2024

Hateguwe kw’ibuka Abanyamulenge biciwe Mubibogobogo mu mwaka wa 1996

Share with others

Hateguwe kw’ibukwa Abanyamulenge biciwe Mubibogobogo, mu mwaka wa 1996. Bikaba byateguwe ko bazibukwa kw’itariki 20/09/2023. Nkuko iyi nkuru twayihawe uku kw’ibuka Abanyamulenge biciwe Mubibogobogo n’igikorwa gikozwe kunshuro ya Kane(4) nkuko byavuzwe numwe mubayobozi ba Banyamulenge bo Mubibogobogo bwana Semukeha Albert.

Minembwe Capital News, yabwiwe ko Abanyamulenge biciwe Mubibogobogo bishwe nabo mubwoko bwaba Bembe bari b’ibumbye mw’itsinda rya Mayi ya Mulele kuri none nibo Mai Mai.

Aba Banyamulenge bishwe bari abo mu Mihana ine(4) igize Bibogobogo, ariyo: 1. Umuhana wo Kwamatare. 2. I Kabera. 3. Bivumu. 4. Mumagaja.

Abavanwe mu Muhana wo Kwamatare ni Kabera bajanwe mugace ko mu Mujyi wa Baraka naho abafatiwe mu Muhana wa Bivumu na Magaja bajanwe mugace komu Rweba hafi n’uyu Mujyi wa Baraka. Ubwo bafataga aba Banyamulenge bababwiraga ko babajanye iwabo i Rwanda.

Amakuru Minembwe Capital News yahawe nuko aba bajanwe mugace komu Rweba bo bahise bicwa bakibageza murako gace. Gusa nkuko Abanyamulenge ba bivuga nuko Abanyamulenge biciwe ahantu hane ariho kwa Mbogo, Rweba, Baraka no mu Kamanyora.

Abandi murabo batishwe bagizwe imbohe bajanwa mugihugu ca Tanzania. Aba Banyamulenge bishwe baziraga ko arabo mubwoko bwa Batutsi.

Bwana Albert Semukeha, yakomeje abwira Minembwe Capital News, ko bazakomeza kw’ibuka aba Banyamulenge bishwe ngo kugira ngo hatazaba gusibanganya amateka ndetse ko bazakomeza no guharanira ko abasizwe bazabona ubutabera bwabo bishwe bazira uko baremwe.

Umubare wabo Banyamulenge bo Mubibogobogo bishwe byavuzwe ko barabantu basaga 400 muraba bishwe harimo abana bagera ku 150 batanu muraba bana baragarutse kubufasha bwa bagira neza. Murabo bana 5 bagarutse bakaba barararitswe kuzaza gutanga ubuhamya bwibyo biboneye.

Kw’ibuka bizabera i Nairobi. Bwana Albert Semukeha umwe mubashinzwe gutegura uko kw’ibuka akaba yarangije asaba Abanyamulenge aho batuye kw’Isi hose kuzafatanya nabo kugira ngo bibuke ababo bishwe bazira uko basa.

By Bruce Bahanda.

Tariki 15/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.