• Fri. Jul 5th, 2024

Hamenyekanye amakuru ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zifasha igisirikare cya Israel mu ibanga rikomeye mu bitero bagaba mu Ntara ya Gaza.

Share with others

Hagaragajwe ko leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yoherereza Israel imbunda zikomeye mu bitero igaba mu Ntara ya Gaza.

Ni ibanga ryatangajwe n’igitangaza makuru cyo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kizwi nka “The Washington Post.” Iki gitangaza makuru cyatangaje ko cyahawe amakuru n’abamwe mu bategetsi bo muri iki gihugu bagihishurira ko “ubutegetsi bwa ‘Washington’ buha
inshuti yayo idasanzwe ya Israel, akayabo k’Amadolari y’Amerika yo kugura imbunda ziremereye zirimo ibisasu, n’indege za gisirikare.

Iy’inkuru yagiye hanze mu gihe leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari igize igihe igaragaza ko itewe impungenge n’ibitero igisirikare cya Israel kigaba mu Ntara ya Gaza cyane cyane mu mujyi wa Rafah.

Iki gitangaza makuru The Washington Post, cya vuze ko muri bimwe bisasu Israel imaze kugura biremereye bya vuye kubafasha yahawe n’igihugu cy’inshuti yayo y’akadashoboka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri ibyo bisasu harimo ibigera ku 1800 byo mu bwoko bwa Mk84, kimwe muri ibi bisasu gipima ibilo birenga 900.

Bisanzwe ari ibisasu byifashishwa mu gihe igisirikare runaka gishaka guturitsa ahantu hanini icyarimwe kikahashegesha cyane, bijyanye n’ubushobozi bw’u mwanzi kiba gihanganye nawe.

The Washington Post yavuze kandi ko hari n’ibindi bisasu Amerika iha Israel byo mu bwoko bwa Mk82 kimwe kikaba gipima ibilo 500.

Hari kandi ko ngo Israel yoherezwa n’indege z’intambara ahanini ngo zo mu bwoko bwa 25F-345A na moteri zayo, byose bikaba bibarirwa mu gaciro ka miliyari 2,5$.

Iyo nkunga byatangajwe ko yemejwe n’Inteko ya Amerika mu myaka yashize nk’imwe muri miliyari 3$ yaburi mwaka ubutegetsi bwa Washington bugomba guha iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati.

Iyi nkunga yoherejwe ku rundi ruhande yafashwe nko gutiza umurindi iyicwa ry’abaturage ba Gaza bari gupfa umunsi ku wundi baguye mu ntambara.

Minisiteri y’ubuzima muri Palestine iheruka gutangaza ko abarenga ibihumbi 32 bamaze kugwa mu bitero Israel igaba muri Gaza kuva mu kwezi kwa Cumi, umwaka ushize.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.