• Mon. Jul 8th, 2024

General uheruka guhirika ubutegetsi mugihugu ca Gabon agiye kurahira kuyobora kiriya gihugu.

ByBruce

Sep 4, 2023
Share with others

Umusirikare mukuru uheruka guhirika ubutegetsi muri Gabon agiye kurahira.

Murikiriya gihugu ca Gabon biteganyijwe ko mu General uheruka gukubita Coup d’etat agiye kurahira kuba perezida winzabacyuho.

Bikaba byavuzwe ko muri uwo muhango, hazitabira abasirikare bafite ubutegetsi bwo mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika y’Uburengerazuba na bo baherutse guhirika ubutegetsi.

Kugeza ubu muri Gabon hari umutuzo hirya no hino, dore ko umutekano wakajijwe, by’umwihariko mu Murwa Mukuru i Libreville.

Icyakora abakurikirana politike y’iki Gihugu bavuga ko bigoye ko ubutegetsi bw’aba Bongo bwavaho burundu dore ko Gen Nguema ari mubyara wa Perezida Bongo.

Gen Nguema kandi yavuze ko atazashyirwaho igitutu no kwihutisha ubutegetsi babuha abasivile mu rwego rwo kwirinda amakosa yabayeho mu bihe byabanje, ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwahozeho bavuga ko bidatanga icyizere ko igisirikare cyarekura ubutegetsi.

Gabon ibaye Igihugu cya gatandatu(6) muri Afrika kivuga Igifaransa gikozwemo Coup d’etat mubihe byimyaka itatu ishize.

By Bruce Bahanda.

Tariki 04/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.