• Tue. Jul 9th, 2024

Ekelezia Gatolika, banenze uburyo amatora ahaya tegurwa muri RDC.

Share with others

Idini rya Kiliziya Gatolika ryanenze imiteguriye y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganywa kuba uyumwaka mukwezi Kwa 12, muri RDC.

Abasenyeri bo mw’idini rya Kiliziya Gatolika muri Pepubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuze banenga ko amatora y’umukuru w’igihugu arimo gutegurwa muricyo gihugu kwarimo gutegurwa nabi, maze berekana impungenge z’ibikorwa by’umutekano muke n’ibindi bishingiye kuri politiki ko bishobora kuba mu gihe haba nta gikosowe.

Byagaragajwe mu nama yabaye kuruyu wagatanu tariki 23/06/2023. Ninama yahuje abasenyeri ku rwego rw’igihugu (Conférence épiscopale nationale du Congo: CENCO), aho banenze bikomeye Komisiyo y’amatora muri RDC, CENI itagira icyo ikora mu gukemura ibyo bibazo.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Pepubulika ya Demokarasi ya Congo ateganyijwe kuba tariki 20/12/2023. Komisiyo y’Amatora y’icyo gihugu, CENI yatunganyije amalisiti y’itora ubugira kabiri.

Muri iyo nama yari ibaye ku nshuro ya 60, abo basenyeri bagaragaje ko hakiri ibibazo byinshi mu itegurwa ry’ayo matora ndetse ko CENI ubwayo ibirebera ntigire icyo ikora ngo bikemuke ku mpamvu z’inyungu rusange.

Ni ibibazo ngo birimo kudahuriza hamwe ku bijyanye n’igenzura ry’imirimo itegura uko amatora azagenda rigizwemo uruhare na leta, abatavuga rumwe na yo ndetse na sosiyete sivile.

Birimo kandi icyo kuba nta hantu hahagije hashyizwemo hafasha abazatora kwiyandikisha n’icyo kuba ibikoresho bizifashishwa mu matora bifitwe n’abantu ngo batujuje ibyangombwa, mbese batari abanyamwuga.

Byiyongera kandi ku bindi bibazo bya za santeri z’abandika abazatora zitanga amakuru atizewe no kuba nta nzobere zigenga zigira uruhare mu kugenzura uko abatora bandikwa zihari.

Abasenyeri bagaragaje ko CENI nitagira uruhare mu gukemura ibyo bibazo byose, batazigera batanga umusanzu wabo mu itegurwa ry’aya matora cyane cyane mu bijyanye no kugenzura imigendekere myiza yayo, imirimo byari biteganyijwe ko bazafatanyamo n’Itorero rizwi nka ‘Eglise du Christ au Congo, ECC’.

Radio Okapi yanditse ko CENCO yananenze uburyo inzego za leta ziburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na leta, amategeko ashyirwaho agamije gukumira ibikorwa by’abatavuga rumwe na leta, ubutabera butanyuze mu mucyo n’ibindi.

Abo basenyeri batanze izo mpuruza mu gihe na Martin Fayulu Madidi, uyobora ishyaka ECIDE aherutse gutangaza ko adateze gutanga kandidatire ye mu gihe amadosiye yose ajyanye n’amatora azaba atarasubirwamo ndetse akagenzurwa n’inzobere zigenga.

Ni impamvu ashingira k’uko ibiri gukorwa ubu bigamije kuziba amajwi mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Martin Fayulu yavuze ko ibikorwa byo guhitamo no kwandika abazatora byatangiranye uburiganya buteye ubwoba bituma yemeza ko ari ikimenyetso cy’umugambi wo kuziba amajwi muri aya matora.

Mu baturage miliyoni 47 bari bateganyijwe kuzitabira amatora, itsinda ry’abagenzuzi CENI ryashyizeho harimo abaturage miliyoni 3.3 ngo badakwiriye kuba bariho, hemezwa ko bahita bakurwa kuri lisiti, hasigara 43.955.181.

Martin Fayulu yemeza ko iyo mibare atari yo na busa kuko harimo amamiliyoni y’abantu ba baringa, ni ukuvuga amazina bihimbiye, abantu bapfuye, abatagejeje ku myaka n’abandi batemerewe gutora.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.