• Mon. Jul 8th, 2024

Depite Gratien Iracan, yanditse ibaruwa isabisha ko Minisitiri w’intebe muri RDC Michel Sama Lukonde ko y’itaba Urukiko.

Share with others

Depite Gratien Iracan k’umunsi w’ejo hashize tariki 15 z’ukwezi kwa Cyenda, yanditse ibaruwa isabisha ko Urukiko rukuru k’urwego rw’igihugu kuba rwahamagaza Minisitiri w’intebe bwana Sama Lukonde, kuza kwisigura kubijanye n’ico yise itsembatsemba ryakorewe abaturage mu Muji wa Goma, tariki 30 z’ukwezi kwamunani uyu mwaka.

Gratien yavuzeko impamvu yatumye yandika iyo baruwa ngo nuko abaturiye ibice bya Goma bakomeje kwerekana uburyo ingabo za RDC zabiciye abantu babo nimugihe Wazalendo bavuga ko abantu babo bishwe barenga 163. Aba bishwe bazira gukora imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wa b’Ibumbye (MONUSCO) n’ingabo za EAC.

Uyu mugabo womwishaka rya Moïse Katumbi yakomeje avuga ko mubindi byatumye yandika iyo baruwa ngo arashaka kumenyaneza icyo umukuru wa guverinoma ya Congo agambirira kucerekezo ca baturage bo Muburasirazuba bw’iki gihugu ca Congo Kinshasa nimugihe bafite umutekano muke.

M’urwandiko rwiwe yanditse agaragaza ko ba bonye ibintu birimo guca kuma radio aho abakongomani benshi biciwe umunsumwe ngw’igitangaje ngo bicwa n’abashinzwe kubarindira umutekano. Nyuma y’ubwo bw’icanyi Kinshasa yohereje intumwa za guverinoma zihagarariwe n’abaminisitiri batatu ( 3) kugirango bajekumenya ibyabaye babanjye gukora iperereza ry’imbitse.

Ikindi nuko muriyo baruwa yakomeje yandika avuga ati: “Nkatwe abantu bahagarariye abaturage turashaka kumenya neza ukuri kubyabaye mu Mujyi wa Goma tariki 30/08/2023. Niki kirinyuma yubu bwicanyi ndenga kamere? Niki cyatumye hapfa aba sivile gusa? Niki catumye abaturage bicigwa mu Murusengero ?

Mu makuru Minembwe Capital News, yabwiwe n’uko itorero rya Wazalendo, ryitwa Uwezo Waneno ariryo rifite uruhare runini mugutegura iyo myigaragambyo.

Nyuma y’iyo myigaragambyo Urukiko rwa gisirikare rukaba rwamaze guta muriyombi abagera kuri batandatu, bashinjwa kuba inyuma yaburiya bwicanyi harimo abayobozi 2 bakuru bashinjwa kuba barakoze ubwicanyi bukabije! gusenya k’ubushake, guhamagarira abasirikare gukora ibihabanye n’amategeko y’agisirikare.

By Bruce Bahanda.

Tariki 17/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.