• Mon. Jul 8th, 2024

Bidasanzwe abarundi bo mu Cyibitoki kobarahunga berekeza muri Congo Kinshasa.

Share with others

Muburengerazuba bwa Republika y’u Burundi, mubice bigize i Ntara ya Cyibitoke, abarundi benshi bakomeje guhunga iyi Ntara igitangaje bahunga berekeza mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo (RDC).

Minembwe Capital News, yabwiwe ko abamaze kwakirwa mu Nkambi yagateganyo ya Kavinvira niya Sange bagera kubantu igihumbi(1000).

Abamaze guhunga bakemeza ko banyura inzira zamagendu baciye izo mu mazi mubice bikikije uruzi rwa Rusizi.
Ibi byo guhunga igihugu ngo byatangiye mumpera zukwezi kwa Karindwi (7).

Impanvu nyamukuru ituma aba bakomeje guhunga igihugu ngoharimo ko batagira aho baba ndetse n’inzara ninshi ikaba imaze guhitana ababo.

Mubamaze kugera Congo bahunze iki gihugu c’u Burundi ngobamwe muribo bari baherutse guhunguka bava mugihugu ca Uganda, Tanzania nomu Rwanda.

Abashinzwe kwakira Impunzi muri RDC bakavuga ko aba bamaze kubona uburaro mu Nkambi yagateganyo yahitwa Sange na Kanvinvira.

UNCHR, muri RDC ikaba iheruka gutangaza ko ishaka kwagura inkambi y’Impunzi irahitwa mu Lusenda ibarizwa muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.