• Fri. Jul 5th, 2024

Amashirahamwe ategamiye kuri leta muri RDC ndetse na matorero basabye ko Komisiyo ishinzwe amatora yayategura muburyo bunoze.

ByBruce

Jun 25, 2023
Share with others

Amashirahamwe ategamiye kuri leta ndetse nabagize Soseyete Sivile, i Kinshasa basabye ko amatora ateganywa muri RDC, ko agomba gutegurwa muburyo buboneye kandi mu mucyo.

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 25/06/2023, saa 11:25Am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Bwana Jean Bosco Lalo, visi-perezida, akaba n’umuvugizi w’imiryango itegamiye kuri leta muri RDC, yakoranye Ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, tariki ya 19/06/2023 i Kinshasa. Ni ikiganiro uyumuyobozi yavuze yihanangiriza abagize komisiyo yamatora ko bakwiye kuyategura neza kandi mumucyo unogeye bose.

Naho Kuruyu wa gatandatu, tariki ya 24/06, Abaporotesitanti n’Abagatolika b’Abalayiki, kimwe n’abaharanira inyungu z’abenegihugu ndetse n’abandi baharanira inyungu za rubanda bahamagariye Abanyekongo, gukangurira abantu muri rusange kuzakora amatora yizewe, yuzuye kandi akazakorwa mu mucyo.

Kuri uyu wa gatandatu, i Kinshasa, aba baharanira inyungu zarubanda babwiye itangazamakuru, ko hari gutegurwa amatora muburyo budasobanutse.

Kuri ibyo nk’uko iyi miryango itegamiye kuri Leta, ikomeza ivuga ko ari ukwikurira umutekano muke mugihigu.

Mubusanzwe RDC yakomeje kubamo umutekano muke bivuye kubwinshi bw’imitwe yitwara gisirikare ifitanye isano n’imitwe ya politiki, ndetse nimitwe y’inyeshamba ikomoka mumahanga.

Itangazo ryasomwe na perezida w’inama y’intumwa y’abalayiki mw’idini rya Eklezia gatolika bo muri Kongo (CALCC), Jean-Bosco Lalo, bityo basabye ko hagenzurwa igitabo cy’amatora kirimo ingingo zijanye namatora uko ategurwa.

“Twebwe abagatolika n’abaporotesitanti, CALCC na minisiteri y’abaporotestanti b’abalayiki (MILAPRO), imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango y’abenegihugu, twifatanije nab’intumwa zabo mumatorero yagi Kristo muri Congo, Inyandiko yatangajwe na komite nyobozi ya ECC kuva Ku ya 21 kugeza ku ya 26 /02/2023) no mu nama y’Abepiskopi y’igihugu cya Congo (CENCO), (Ubutumwa bwanditse bwatanzwe n’inteko rusange ya 60 y’abepiskopi) busaba ko hagenzurwa igitabo cy’amatora hakaba n’abatangabuhamya, mbere yuko amatora aba.”

Jean-Bosco Lalo yongeyeho ati:

“Turasaba ko indorerezi z’amatora zemerwa mu gihe gikwiye, mu gihe twita ku gusobanura uburyo bwo kwemerera indorerezi mpuzamahanga. Turahamagarira amahanga gufasha inzira ishobora gutuma amatora ategurwa munzira nziza nokurushaho ko umutekano urushaho Kuba mwiza.”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.