• Fri. Jul 5th, 2024

Akarere k’imisozi miremire y’Imulenge ngokaba kagiye kugarukamo amahoro n’imugihe hari ibiganiro byamahoro.

Share with others

Mu Misozi miremire y’Imulenge hari ibiganiro bigamije kugarura umutekano mukarere nogutuza abavuye mu byabo .

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 11/08/2023, saa 7:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Minembwe hari Inama irimo guhuza abantu bo mu moko atandukanye aturiye iyi misozi miremire ya teritware ya Fizi, Mwenga ndetse na Uvira. Ni Nama ifite intego yogushakira utu turere umutekano ni mugihe iyi misozi miremire yari maze igihe kingana n’imyaka irenga umunani irimo amakimbirane y’intambara hagati yamoko ahaturiye ahanini iyi ntamabara bayigabaga mu Mihana ituwe na Banyamulenge(Tutsi).

Ibi biganiro bikaba byaratewe inkunga n’ishirahanwe ryitwa ADCI.

Amakuru Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko ibi biganiro bimaze iminsi itatu bibera mu Minembwe.

Nkuko Minembwe Capital News, yamaze kwakira iyi nkuru nuko
Intego nyamukuru y’ibi b’iganiro n’ugushigikira abaturage bose amahoro no kubasubiza mu Mihana bari barahunze kubera intambara.

Bikavugwa ko habaye guhamagarira Imitwe y’itwaje intwaro kuba “bahamba isuka y’intambara kugirango abaturage bahunze babe basubizwa mumihana yabo.”

Aba bashe kwitabira ibi b’iganiro harimo: “Abayobozi ba Guverinoma ya Kinshasa murwego rwa Gisivile ndetse n’urwagisirikare nabandi bayobozi ba gakondo.”

Mubitabiriye bose bavuze ko bashaka ko amahoro yagaruka murako karere Kandi ko aka karere kahita kangenzurwa n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC).

Abandi bayobozi bakomeye bitabiriye harimo n’umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’umutekano w’imbere mugihugu, murwego rw’Intara, Umuyobozi wa teritware ya Mwenga, Uvira ndetse nuwa teritware ya Fizi.

Kandi hakaba hari na General Ehonza, waje aserukiye ingabo zo muri brigade ya 12 igenzura akarere k’imisozi miremire y’Imulenge (High Land Of Mulenge), aho yanaboneye umwanya wogukangurira abaturage mu kwitandukanya n’imitwe yabitwaje intwaro.

Umunsi wambere w’ibiganiro habaye kwiga inkomoko y’ibibazo bituma akarere kabamo intambara zidashira .

Umunsi wakabiri habaye kuganira hejuru yubutaka hagati yabahinzi naborozi.

Ibisubizo kuribyo bibazo byose bikaba bizatangwa umunsi wokurangiza ibyo biganiro, nkuko twabibwiwe kuri Minembwe Capital News.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.