• Fri. Jul 5th, 2024

Abo mubwoko bwa Bambololo barasabirwa ngo gusubira iyo bavuye bakava muri RDC.

Share with others

Abaturage bo muri Chefferie zine ( 4) zigize teritware ya Ango ho mu Ntara ya Bas-Uele baheruka kugumuka kuruyu wa Gatatu tariki 13 zukwezi kwa Cyenda (9) barwana n’abitwa ba Mbololo.

N’imigumuko yabaye mugihe harabasore batatu ( 3) bapfuye imfu zitunguranye aho bahise babyitirira bariya borozi b’inka bakunze kwita abanyamahanga(Abambololo).

Nyuma yuko abo basore bapfuye Imfu zamayobera ay’amakuru ahamya ko uwambere yapfuye tariki 24 z’ukwezi kwa Karindwi (7) akaba yarapfiriye mugace kitwa Samungu undi akaza gupfa kw’itariki i Cyumi z’ukwezi kwa Cyenda we apfiriye mugace gaherereye muri localite ya Digba.

Iy’inkuru n’inkuru yemezwa na depite Antoine Ngobolilipayi, usanzwe ari depite provincial ya Bas-Uele, aho yavuze ko imigumuko y’aba baturage yatumye haba gutwika i kambi yaba Mbororo muriyo migumuko habaye nogukoresha amagambo avuga ko aba Mbororo arabashitsi muriyo Ntara kandi ko bagomba gutaha iyo baje bava.

Aba ba turage ba Ango mubyo bari gushinja abo ba Mbololo harimo kuba arabicanyi kandi ko batagira imibanire myiza nandi moko. Ayamakuru akomeza avuga ko ingabo za FARDC arizo zabashe guhagarika iyo migumuko bakoresheje uburyo bwokurasa hejuru.

Depite Antoine akaba asabisha Guverinoma ya Congo, guhagurukira iki kibazo kugirango bahagarike kwihanira kwabaturage ndetse nokwihorera kurundi ruhande.

Umuyobozi Mukuru wa teritware ya Ango Marcelin Mazale Lekabusia yavuzeko bahamagariye abaturage gutekana maze bakarindira ubutabera bukaza kuburanisha abashinjwa ibyo byaha.

By Bruce Bahanda.

Tariki 15/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.