• Mon. Jul 8th, 2024

Abasenateri bo mu Bufaransa bagera kuri 94 bandikiye Perezida Macron ko ba nenze politike ye muri Afrika.

Share with others

Abasenateri bo mu Bufaransa banenze politike ya Perezida Macron muri Afrika.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 09/08/2023, saa 10:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Abasenateri bagera kuri 94 bo mu Bufaransa, bandikiye Perezida Emmanuel Macron ibaruwa irimo ko banenze imyitwarire ye ya politiki kubijanye n’umugabane w’Afrika, iyo Politike bakavuga ko yateje imyumvire yo kurwanya Abafaransa kuruyu mugabane.

Iyinkuru yavuzwe bwambere n’Ikinyamakuru cya Le Figaro cyandikirwa mu Bufaransa, aho kivuga ko muriyo Barua banditse ko Perezida Macron, akwiye kongera gusuzuma politiki y’u Bufaransa muri Afrika.

Abasenateri bavuze ko kunanirwa kwa Operation Barkhane ari yo mpamvu ahanini yatumye u Bufaransa ndetse n’ubukungu bwabwo, politiki ndetse n’igisirikare byangwa kuri uyu mugabane w’irabura ubu muri Mali, Burkina Faso, Niger na Repubulika ya Centrafrica ntibicana uwaka n’u Bufaransa.

Operation Barkhane yari igikorwa cy’u Bufaransa cyo kurwanya inyeshyamba mu karere ka Sahel muri Afrika ni operation yatangiye ahagana mumpera zumwaka wa 2014.

Ibikubiye muriyo Barua harimo ko: “Uyu munsi, Francafrique y’ejo yasimbuwe n’igisirikare cya Russafrique, ubukungu bwa Chinafrique cyangwa diplomasi ya Americafrique.”

“Igihe ntikigeze cyo kongera gusuzuma icyerekezo cyacu cya Afrika n’ihuriro ryacyo n’u Bufaransa?”

Ibaruwa yasojwe yita umugabane wa Afrika “inshuti” itacyumva u Bufaransa kandi igenda irwanya uruhare rwabwo ndetse no kuba buri ku mugabane wa Afrika .

Akarere ka Sahel kagizwe n’ibihugu icyumi na bitanu(15), muribi bihugu ibyinshi bimaze kwerekeza icyerekezo cyabo mugihugu c’u Burusiya. Aha bivuze ko bamaze kunenga Politike ya Amerika n’u Buraya.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.