• Fri. Jul 5th, 2024

Abantu 288 Nibo Baraye Bapfiriye Mumpanuka Ya Gari Yamoshi Mu Buhinde.

Share with others

Abantu bagera ku 288 nibo bemejwe ko bapfuye abandi 900 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye mu burasirazuba bw’Ubuhinde.

Yanditswe na Bruce Bahanda, k’witariki 03.06.2023, saa 7 :15am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Imodoka zitwara abarwayi zirenga 200 nizo zimaze koherezwa aho byabereye mu karere ka Balasore, nk’uko byemezwa n’umunyamabanga mukuru Pradeep Jena.

Ayamakuru avuga ko gari ya moshi itwara abagenzi yataye inzira yayo mbere yuko igongwa n’indi bikaba byarabaye kuruyu wa gatanu.

Nimpanuka yabaye mbi cyane mugihugu cu Buhinde muri iki kinyejana. Abayobozi bavuga ko biteganijwe ko umubare w’abapfuye ushobora kuziyongera kurushaho.

Gari ya moshi zibiri zagize impanuka ni Coromandel Express na Howrah Superfast Express.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yatangaje ko ababajwe n’iki kibazo kandi ko yihanganishije imiryango yabuze ababo.

Yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati: “Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje ahabereye impanuka kandi ubufasha bwose bushoboka burimo guhabwa abagezweho nizongaruka.”

Minisitiri w’imbere mu gihugu Amit Shah yavuze ko ibyabaye “Bibabaje cyane.”

Umugabo umwe warokotse yagize ati “Abantu 10 kugeza kuri 15 banguyeho igihe impanuka yabaga kandi ibintu byose wabonaga bimeze nabi. Nari munsi yikirundo cyabantu.”

Undi mubarokotse iyo mpanuka yagize ati: “Nababaye ukuboko ndetse no mu ijosi. Igihe nasohokaga muri gari ya moshi, nabonye abantu bamwe babuze amaboko, abandi batakaza amaguru, mu gihe undi muntu mu maso yahindamanye”.

Aha baganiraga nibiro ntaramakuru bya Bahinde(ANI).

Leta y’u Buhinde ikaba yatangaje ko izashiraho umunsi wicunamo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.