• Mon. Jul 8th, 2024

Abakuwe mubyabo Muburasirazuba bwa RDC batangiye kwicwa n’inzara.

Share with others

Impunzi ziri mu Makambi y’Impunzi Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, zatangiye kwicwa n’inzara.

Ni mugihe basanze umugore urimukigero cy’imyaka 60 yapfuye bakaba basanze aho yaguye yishwe n’inzara.

Amakuru avuga ko uwo mugore yapfiriye mugace ka Rukoko homuri Localite ya Mbeberi, aho bakunze kwita Bon Voyage, mubice bya Groupement ya Munigi.

Ubwo uwo mugore yapfaga byavuzwe ko hari mugihe cyamasaha yaninjoro kuruyu wa Gatanu.

Minembwe Capital News, yabwiwe ko uwo mugore avuka muri teritware ya Masisi.Ukuriye ishirahamwe bita ACADEPEPA zaburi 133, bwana Bosenibamwe Muzungu, yabwiye itangaza makuru ko Impunzi ziri muribyo bice zifite inzara n’inshi maze asaba abagira neza kubagoboka muribi bihe bitoroshe.

Ati: “Abakuwe mubyabo barababaye, leta ntaco ibafasha uyu mudamu yishwe n’inzara. Abagira neza nibatabare n’abandi batarapfa.”

Izi Mpunzi zikaba zari mubice biherereye muri teritware ya Nyiragongo.

Bosenibamwe yakomeje agira ati: “Turasabisha abayobozi ba leta ya Kinshasa ndetse n’amashirahamwe atandukanye nabagiraneza kuba bagoboka iz’impunzi zirigupfa zicwa ninzara.”

Tubibutseko mu makambi y’Impunzi ziri ahantu hatandukanye zikomeje guca mu bibazo byinshi birimo nibibazo by’Indwara.

Mu ndwara zavuzwe zikunze kwibasira izi Mpunzi harimo Korela ndetse na Bwaki.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.