• Mon. Jul 8th, 2024

Urwikwekwe ruri hagati mu bategetsi bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, rwatumye iki gihugu gihagarika kugura izindi mbunda zigezweho.

Share with others

Urwikwekwe ruri hagati mu bategetsi bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, rwatumye iki gihugu gihagarika kugura izindi mbunda zigezweho.

Ni bikubiye mu butumwa abajanama ba perezida Félix Antoine Tshisekedi bahaye minisiteri y’ingabo ya leta ya Kinshasa, bayishinja kunyereza amafaranga yo kugura intwaro, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu bategetsi ba Congo.

Minisitiri y’Ingabo y’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo iyobowe na bwana Jean Pierre Bemba Gombo, uyimazeho hafi imyaka irenga ibiri.

Abajanama ba Félix Tshisekedi Tshilombo basabye Jean Pierre Bemba Gombo guhagarika ibikorwa byo kugura izindi mbunda zigezweho z’intambara nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki Cyumweru yari yakiriye idolari z’Amerika zingana na miliyoni 500, ndetse yamaze no gutera umukono ko yamaze kuzakira.

Aba bajanama b’u mukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bakavuga ko bifuza ko mbere y’uko izo mbunda zigezweho z’intambara zigurwa habanza gukorwa iperereza ry’imbitse kuri ayo madolari y’Amerika, kohoba ntanyongera iyarimo ndetse ko n’andi yatanzwe mbere bagakeka ko habaye kugira anyerezwa.

Nk’uko iy’i nkuru yahawe ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, ivuga ko ariya madolari y’Amerika angana na miliyoni 500 yari yasinyiwe kugura indege z’intambara zigezweho ndetse n’izindi mbunda zikomeye zizafasha igisirikare cy’iki gihugu cya RDC kurwanya M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC .

Tu bibutsa ko intambara hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo imaze igihe kirenga imyaka 3 hari uguhangana gukomeye hagati y’impande zombi.

Hagati aho M23 ikomeje kuja imbere aho imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ndetse na gace gato ko muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.