• Wed. Jul 3rd, 2024

Urukiko rurengera itegeko nshinga muri RDC, rwirukanye abadepite bagera kuri 49 muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, haza abandi bashya.

Share with others

Abadepite bagera kuri 49 birukanwe muri leta ya perezida Félix Tshisekedi, haza abandi bashya bivugwa ko aribo batowe n’abaturage.

Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12/03/2024, byemejwe n’urukiko rurengera itegeko nshinga, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ko mu nteko nshinga mategeko, hirukanwa abadepite 49 bivugwa ko batowe mu buryo butemewe.

Uru rukiko rukaba rwanasohoye n’urutonde rushya rw’abadepite, bavuga ko aribo batowe mu buryo bwemewe n’amategeko, mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu, umwaka ushize w’ 2023.

Nk’uko uru rukiko rwa bisobanuye, rwavuze ko hari abadepite bagera kuri 49 byari bizwi ko batsinze amatora, ko ndetse bari batangiye kujya bitabira i Nama nshya, mu nteko nshinga mategeko muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ariko ko batari baratowe mu buryo bwiza bwemewe.

Bityo bakaba bamaze kwirukanwa mu nteko nshinga mategeko yico gihugu, maze haza abandi bashya, nk’uko uru rukiko rwabivuze mu butumwa batanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Muri urwo rutonde rushya hakaba hajemo na Alexis Muvunyi Gisaro Muhoza, uvuka mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Gisaro akaba atsindiye kuba depite k’urwego rw’i Gihugu.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.