• Mon. Jul 8th, 2024

Umwe mu bayobozi bagize umutwe wa M23, Benjamin Mbonimpa, yavuze ku cyakorwa kugira amahoro n’umutekano bigaruke mu Burasirazuba bwa RDC.

Share with others

Umuhuza bikorwa muri M23, Benjamin Mbonimpa yavuze ku cyazana amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, no mu gihugu hose.

N’ibikubiye mu butumwa bwanditse yashize hanze mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, ubwo butumwa bu burira abategetsi ba RDC, ndetse n’Abanyekongo bose muri rusange.

Benjamin Mbonimpa, yagize ati: “Amahoro n’umutekano bizagaruka kubatuye Congo, mu gihe Abategetsi ba Kinshasa bazaba bamaze gusobanukirwa ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, ataribo batanga igisubizo cya mahoro arambye ku banyekongo.”

Uy’u munyacubahiro uvuga rikijana mu mutwe wa M23, ndetse no mu huriro rya Alliance Fleuve Congo, yashimangiye iyi mburo avuga ati: “Ni bya banyekongo bonyine kugira bagarure amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo. Ni umukoro wacu, tugomba kubikora twenyine, ariko mu gihe twishize hamwe.”

Umuryango w’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi baheruka gushira icyegeranyo hanze basaba Kinshasa kureka gukorana n’u mutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.

Muri izo nyandiko kandi zivuga ko igisubizo cya gisirikare kidatanga amahoro, nk’uko kinshasa ibikoresha, ko ahubwo ikizana amahoro ari igihe habaye kuganira k’umpande ziba zihanganye.

Imiryango mpuzamahanga harimo na leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagize igihe basaba ubutegetsi bwa Kinshasa kuganira n’u mutwe wa M23, kugira amahoro n’umutekano bigaruke mu karere k’i Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Imirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, imaze imyaka irenga ibiri ibera mu Burasirazuba bwa RDC, ahanini mu bice bya teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.