• Wed. Jul 3rd, 2024

Umusirikare wa Fardc mukuru uregwa icyaha cyo guhamba abantu ari bazima mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yakatiwe urwo gupfa.

Share with others

Urukiko rwa gisirikare rwo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, rwa katiye Colonel Dogmatisa Paluku, urwo gupfa.

Ni ku itariki ya 28/02/2024, ruriya rukiko rwa gisirikare rwafashe umwanzuro wa nyuma wo guhana uriya musirikare ufite ipeti rya Colonel wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo. Rumuhamya ibyaha byo mu ntambara n’ubwicanyi ndengakamere.

Ruriya rukiko ruvuga ko mu mwaka w ‘ 2021 ko Colonel Dogmatisa Paluku, yahambiriye abarwanyi babiri bo mu mutwe wa APLCS abahamba mu cyobo yari yacukuye ba bona.

Ubu bwicanyi bwamaganywe n’abantu benshi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bavuga ko amabwiriza yo kwica yaturutse munzego zo hejuru.

Uyu musirikare wakatiwe igihano cy’u rupfu yari asanzwe ari umuyobozi wa kabiri ushinzwe ibikorwa by’i ngabo za Regima 3410 ifite icyicaro muri centre ya Masisi(kw’i zone), mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Urukiko rwacukuye imirambo y’abishwe n’uwo musirikare mukuru hagamijwe iperereza, nyuma baza gushingurwa mu cyubahiro.

Igihano cy’u rupfu mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ubwo kigitangwa n’inkiko ntabwo gishirwa mu bikorwa, ahubwo uwagihawe afungwa ubuzima bwe bwose.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Umusirikare wa Fardc mukuru uregwa icyaha cyo guhamba abantu ari bazima mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yakatiwe urwo gupfa.”
  1. Nibyo rwose.Igihano gikwiriye umugome nk’uyu ni icyo gufungwa unuzima bwe bwose.
    Gusa bakomereze aho na Gén Muhima ashikirizwe ubutabera kubera abadamu b’abanyamulenge yicishije mu Minembwe.

Comments are closed.