• Fri. Jul 5th, 2024

Umushumba mukuru w’Itorero Zion Temple, Apostle Paul Gitwaza yageneye Abanyarwanda ubutumwa burimo ihumure, muri ibi bihe barimo kwibuka.

Share with others

Umushumba mukuru w’Itorero Zion Temple ku Isi, Apostle Paul Gitwaza, kuri iy’i nshuro ya 30 yo kwibuka Abatutsi bishwe muri genocide, yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda.

Ni mu gihe kuri uyu munsi Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, bifatanije n’u Rwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bityo Apostle Paul Gitwaza akoresheje urubuga rwa x, yifatanije n’u Rwanda kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko baremwe, aho yanabageneye n’ubutumwa burimo ihumure.

Yagize ati: “Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.”

“Njyewe n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango mugari wa AWM/ZTCC twifatanije n’Abanyarwanda aho bari hose tuzirikana abacu batuvuyemo.”

Gitwaza yanatanze n’ubutumwa buri mwisengesho agira ati: “kuri iyinshuro ya 30 Imana ikomeze imitima y’Abanyarwanda bose, dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo.”

Umukozi w’Imana Apostle Paul Gitwaza yatanze n’icyanditswe mu ijambo ry’Imana, mu gitabo cya Yeremiya 30:17 hagira hati: “Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, niko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’isiyoni, hatagira uhitaho.”

Yanasabye Abanyarwanda bose gufatanya hamwe gushima Imana.

Ati : “Dufanye hamwe twese gushima Imana yaturinze iyi myaka 30 yose itambutse haciyemo byinshi ariko twabonye gukomera no kurindwa kuva ku Mana yacu.”

Yongeye ho kandi ati: “Wewe wakomeretse, wababajwe n’ibyo waciyemo Uwiteka agukomeze. Wibuke ko ushobozwa byose na Kristo uguha imbaraga.”

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.