• Mon. Jul 8th, 2024

Umugaba mukuru w’i ngabo za Sudan, yatangaje ko bari mu ntambara ya makundura yo guhashya abarwanyi ba RSF.

Share with others

Igisirikare cya Sudan cyatangaje ko kigiye gukora ibishoboka byose gitsinsure inyeshamba zo mu mutwe wa RSF.

Ni byatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Sudan, General Abdel Fattah Al-Barhan. Ibi yabitangaje mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Kane, tariki ya 14/03/2024.

Ninyuma y’uko igisirikare cya Sudan cyari kimaze kwirukana abarwanyi ba RSF bari baheruka kwigarurira Radio na television by’i gihugu, mu Cyumweru gishize.

Mu kongera kwigarurira ibyo bice biravugwa ko igisirikare cya leta ya Khartoum ko cyakoresheje indege z’itagira abapilote, mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri, w’iki Cyumweru turimo, maze baza kongera gufata ibice by’i gihugu birimo television na radio, biherereye mu Mujyi wa Omdurman, uri hakurya y’uruzi rwa Nile ahateganye n’u murwa mukuru wa Khartoum.

Iki gisirikare cy’i gihugu cy’i garuriye kandi n’igice kinini cy’u murwa mukuru cyari gifitwe n’abarwanyi ba RSF, kuva intambara yaduka umwaka ushize.

Ariko amakuru ava muri ibyo bice avuga ko Radio na television by’i gihugu kuva by’igaruriwe n’Ingabo z’i gihugu nta biganiro biri gucyaho.

Ingabo za leta na none zabashe no kwigarurira indi mijyi irimo Omdurman, ahari ibigo binyuranye bya gisirikare.

Ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byatanze ay’amakuru bivuga ko hafashwe amashusho agaragaza ibimodoka bya gisirikare bya barwanyi ba RSF byashwanyaguritse n’imwe mu mirambo yabo barwanyi irimo kugaragara mu mihanda.

Uy’u musirikare mukuru w’i ngabo za Sudan yaburiye abarwanyi ba RSF ko aho bazaja hose baza bahiga mu paka.

Hagati aho imirwano ikaze irakomeje ku mpande zombi zihanganye, ingabo za leta zikomeje kugaba ibitero ku barwanyi mu Ntara ya Darfur na El Gezira mu majy’epfo aho abarwanyi bari barigaruriye.

Amezi abaye 11 abarwanyi ba Rapid Support Force (RSF) bigometse ku butegetsi, kuva icyo gihe kugeza ubu, baracyahangana n’ingabo za leta y’icyo gihugu.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.