• Mon. Jul 1st, 2024

Perezida Félix Tshisekedi n’u munyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika bagiranye ibiganiro bidasanzwe.

Share with others

Perezida Félix Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’u munyamabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken.

Ni biganiro byakozwe hifashishijwe telefone ngendanwa, aho baganiriye ku kibazo cya baheruka kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse bavuga no ku byerekeye umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Iy’i nkuru yashizwe hanze n’ibiro bikuru bya perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho byayitangaje bikoresheje urubuga rwa x.

Bivuga ko umunyabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken yavuganye na perezida wa Congo kuri telephone ku bibazo biri muri Congo.

Ibi biro bya vuze ko kandi Blinken yasabye Tshisekedi kwemera inzira y’amasezerano y’amahoro ya Luanda nk’inzira imwe yakemura ibi bibazo ndetse anakomoza ku gitero cyo mu nkambi ya Muganga.

Byagize biti: “Yasabye umukuru w’igihugu gukurikira inzira ya Luanda yananenze igitero cyakozwe tariki ya 03/05/2024, kigabwa mu nkambi ya Muganga na Lushagala muri Goma.”

Mu bindi Blinken Antony yavuganye na perezida Félix Tshisekedi harimo ku cyo bise igitero, ubwo hari abagerageje guhirika ubutegetsi i Kinshasa.

Ati: “Mu izina ry’igihugu cyanjye, twanenze abagabye igitero ku Cyumweru cya pantekoti, bakigaba i Kinshasa”

Mathew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, we yatangaje ko Antony J. Blinken na Félix Tshisekedi baganiriye ku gitero cyibasiye abayobozi n’izindi nzego kandi Amerika izafasha RDC gukora iperereza kubyerekeye abakoze icyo gitero.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubanye n’amahanga y’Amerika, yongeyeho ko ku kibazo cy’u mutekano muke hakenewe ingamba nshya mu kugarura amahoro hubahirizwe amasezerano ya Luanda.

Mu bindi Amerika ivuga ko aba bagabo baganiriye, harimo ko ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kandi asaba ko hakorwa raporo z’intabaza ku bibera i Goma byibasira abanyantege nke.

Iki kiganiro kibaye nyuma y’iminsi mike muri iki gihugu hari abagerageje gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo; bivugwa ko byagizwemo uruhare n’abanyamerika.

Iki gitero cyabaye kandi mu gihe umutwe wa M23 utoroheye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, aho ukomeje ibitero ari nako usaba ibiganiro ngo nawo ugire uruhare mu miyoborere ya Congo, ndetse ukomeje no kwambura iri huriro ry’Ingabo za RDC ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.