• Mon. Jul 8th, 2024

Mu gihe kuri uyu wa Kabiri, ahaberaga imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hiriwe ituze, M23 iravugwa kugera muyandi ma teritware.

ByBruce

Mar 12, 2024 #Ituze, #M23, #Walikale
Share with others

Hiriwe ituze mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12/03/2024, muri teritware ya Rutsuru, hiriwe agahenge ka mahoro, ni nyuma y’imirwano ikaze yarimaze i Cyumweru ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iy’i mirwano yasize M23 y’igaruriye ibice byingenzi birenga icumi, harimo Nyanzale, yari sanzwemo ibirindiro bikomeye bya FDLR, FARDC, Ingabo z’u Burundi na SADC, ibindi bice byafashwe ni nka Rwindi, Kibirizi n’ahandi.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko kuri uyu wa Kabiri ko hiriwe ituze bitandukanye no kuri uyu wa Mbere washize, kuko amasaha y’igitondo habaye ituze bigeze nyuma ya saa sita z’igicamunsi cyo kuri uwo wa Mbere, imirwano iratangira hagati y’impande zihanganye, birangira M23 yambuye FARDC agace k’ingenzi ku burobyi ka Vitshumbi, gaherereye muri gurupema ya Kanyabayonga, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Si muri teritware ya Rutsuru gusa, hiriwe ituze, kuko no muri teritware ya Masisi, ndetse na Nyiragongo haracatuje kugeza ubu.

Kurundi ruhande M23 iravugwa mu marembo ya teritware ya Walikale, nko mu bice biherereye mu misozi ya Kahembe, Kalonge ndetse no mu bindi bice bya Walikale bihana imbibi na teritware ya Masisi, bivugwa ko M23 yamaze kubigezamo ingabo zabo ninshi.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.